Ubusanzwe mbere ya Covid-19 abambuka imipaka yombi ihuza Rubavu na Goma bageraga ku bihumbi 70 ku munsi bakora ubucuruzi butandukanye ariko kubera icyorezo cya Covid-19 yatumye badakomeza kwambuka nk'uko byari bisanzwe ubu bagera ku 14.500.
Abaturage batuye mu Mijyi ya Rubavu na Goma bagaragaza inzitizi ziri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka zikwiye gukemurwa, imipaka igakora amasaha yose ndetse n'abaturage bakambuka bakoresheje indangamuntu cyangwa 'jeton'.
Ubuyobozi ku mpande zombi butangaza ko ibi bibazo biteganyijwe ko bizaganirwaho mu biganiro by'iminsi itatu bizabera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere.
Umuyobozi w'Umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi, Makosa Kabeya François mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu agana i Kigali yatangaje ko ibi bibazo biteganyijwe kuganirwaho.
Ati 'Ibijyanye no kwambukiranya imipaka bireba abashinzwe abinjira n'abasohoka kandi twasabye i Kinshasa ko badufasha bigakemuka bigasubira nk'uko byahoze mbere n'ubu turimo kujya mu nama izabyigaho i Kigali kandi hari icyizere ko bizacyemuka''.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildefonse, yavuze ko muri ibyo biganiro hashobora kuvamo imyanzuro myiza ikuraho inzitizi zibangamiye ubucuruzi ku mipaka kuko bizaba birimo n'intumwa zizaba zivuye i Kinshasa.
Ati 'Mu biganiro bijyanye n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka byose tuzabiganiraho nyuma. Hari ibibazo bitandukanye kwambuka hakoreshejwe indangamuntu, kwambuka umupaka amasaha yose n'ibindi bibazo mu bucuruzi ku mpande zombie. Hari ubushake, ni ugutegereza umwanzuro uzatangazwa''.
Yakomeje avuga ko ibiganiro bagiyemo ku mpande zombi bizamara iminsi itatu ari ho hazavamo umwanzuro urebana no kunoza ubuhahirane ku mpande zombi.