Minisitiri w'Intebe yavuze ko impamvu kugena ibiciro bya gaze byagoranye ari uko hari ububiko buto bwa Gaz bwabika iyamara iminsi itanu gusa mu Rwanda ariko kuri ubu hari intego yo kubaka ububiko bugari bwabika gaze igihe kirekire.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi 2022,ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru kivuga uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze.
Minisitiri Ngirente yavuze ko hari gahunda yo kongera ibigega byayo byakwifashishwa mu gihe rwaba rwatumije nyinshi, ibi bikaba ari n'urufunguzo rwo gukemura ikibazo cy'ibiciro bikiri hejuru.
Yagize ati: 'Hari abashoramari turimo gukorana kugira ngo twihutishe gahunda yo kubaka ibigega byo kubikamo Gazi, burya iyo ibintu bihari ni bwo bigura makeya, ariko ubu ni nko kurangura ukaza ugurisha n'abaguzi udafite aho ubika'.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko intego ari ukongera ububiko ku buryo hajya habikwa Gazi yamara amezi runaka nk'uko bikorwa kuri peteroli. Ibi bizajyana no gushyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bwa Gazi ku buryo bugira umurongo uhamye bugenderaho.
Yavuze ko mu bihe byashize ibijyanye na Gazi bitari bifite amabwiriza; bwari ubucuruzi bukorwa bisanzwe bitandukanye n'uko nko kuri Peteroli, lisansi na mazutu hariho amabwiriza, ariko ibyo ngo byaterwaga n'uko Abanyarwanda mu bihe byashize batayikoreshaga cyane.
Ati: 'Ariko muri gahunda ya NST1 twavuze ko tugiye kugabanya ikoreshwa ry'amakara tukazamura uburyo abaturage bagenda batera imbere bakoresha Gazi'.
Avuga ko hakozwe ubukangurambaga ngo abantu bayikoreshe habaho kuyicuruza cyane ibikorwa remezo byifashishwa bitaratera imbere.
Ati: 'Turimo kurwana no kugira ngo tubone aho dushobora kuyibika mu gihe twaba tuyizanye ari nyinshi. Igikomeye turimo gukora nka Leta ni uko uru rwego rwatera imbere, Gazi ikagira ububiko busobanutse, abacuruzi barimo bakamenyekana'.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yaboneyeho kubwira Abanyarwanda ko iki kibazo cy'ibiciro bya Gazi Leta itakibagiwe, hari icyo irimo kugikoraho ku buryo mu gihe cy'amezi atandatu hari intambwe igaragara izaba yatewe mu gushyira ubu bucuruzi ku murongo.