Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko Guverinoma y'u Rwanda leta ifite ikibazo cy'ibigega bya gaz, ku buryo n'ubwo harangurwa nyinshi, ntaho yabikwa, bityo ko Leta igiye gushyira imbaraga mu kwagura aho kuyihunika.
Ibi minisitiri Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 mu Kiganiro n'itangazamakuru.
 Mu mpera z'umwaka wa 2021, nibwo hirya no hino mu gihugu abaturage batangiye kwinubira izamuka ry'ibikooka kuri gaz arko bikoera kurushaho mu ntangiriro z'umwaka wa 2022 ubwo Uburusiya bwashozaga intambara kuri Ukraine.
Mu bihe bitandukanye  inzego zitandukanye zagiyezishakira umuti iki kibazo by'umwihariko mu kuvugurura ibiciro bya gaz yo gutekesha mu Rwanda, bikomeje kuzamuka cyane ku isoko mpuzamahanga, ariko nta gisubizo kirambye byatanze.
Umukuru wa Guverinoma yagaragaje ko impamvu ya mbere Guverinoma itashyiragaho amabwiriza nkuko ibikora kuri Peteroli, byaterwaga nuko gaz yakoreshwaga n'abantu batarenga 1%.
Impamvu ya Kabiri ngo ni ububiko bwa Gaz budahagije, kuko ubuhari  bufite ubushobozi bwo kubika gaz yamara nibura iminsi itanu gusa.
Ati 'Icyagaragaye ni uko twatangiye kuyicuruza cyane ibikorwaremezo bitaratera imbere, bisobanuye ko uyu munsi dufite storage ya gaz (ububikoko bwa gaz) ishobora kumara iminsi 5. Turimo kurwana no kugira ngo twubake aho dushobora kuyibika tuyizanye ari nyinshi⦠ninacyo cyatumye gushyiraho amabwiriza bidakunda.'
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yagaragaje ko nihaboneka ububiko buhagije bwa Gaz, byitezwe ko hazashyirwaho umurongo uhamye w'icuruzwa ryayo.
Ati 'Ubu hari abashoramari turimo gukorana kugira ngo twihutishe kubaka icyo nakwita ibigega byo kubikamo gaz. Iyo burya ibintu bihari nibwo bigura macye, ariko ubu ngubu iza ni nko kuvuga ngo urangura uza ugurisha udafite aho ubika, nirwo rufunguzo rw'ikibazo. '
U Rwanda rugaragaza ko rushyize imbaraga mu kugabanya icanwa ry'ibiti, n'ikoreshwa ry'amakara, hazamurwa uburyo abaturage bakoresha gaz nk'uko bikubiye muri gahunda y'iterambere rirambye NST1.
Hirya no hino mu gihugu abakoresha Gaz mu mirimo yo guteka bakomeje kwinubira izamuka ry'ibiciro bya Gaz mu bihe bitandukanye.
Mu Ukuboza 2021, Guverinoma y'u Rwanda yashyize hanze ibiciro bishya bya gaz yo gutekesha.
Ni nyuma y'uko ibiciro byayo byari bimaze iminsi bihindagurika ndetse Abanyarwanda badasiba kugaragaza ko bihanitse.
Icyo gihe icupa rya gaz rya 3Kg ryagombaga kujya rigurishwa 3 780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7 560 Frw, irya 12Kg ryo rigurishwe 15 120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18 900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25 200 Frw, mu gihe irya 50Kg ryo rigomba kugurishwa 63 000 Frw.
Ibi biciro bishya byagenwe hashingiwe ku giciro fatizo cya 1 260 Frw ku kilo.
Icyakora ibi biciro siko byakurikijwe, kuko abacuruzi bavugaga ko aho kubungura bibahombya.
The post U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kwagura aho guhunika Gaz appeared first on FLASH RADIO&TV.