Hari hashize iminsi bivugwa ko APR FC ishobora kuzongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga mu mwaka utaha w'imikino, gusa umuyobozi w'iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko iyo gahunda idahari ndetse batigeze banayitekereza.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi, ubwo Lt Gen Mubarakh Muganga yasuraga abakinnyi b'iyi kipe aho bari kwitegura umukino wa ½ wo kwishyura mu gikombe cy'Amahoro uzabahuza na Rayon Sports, arabaganiriza abasigira ubutumwa bukomeye buzabaherekeza kuri uyu mukino ariko anakurira inzira ku murima abafana batekereza abakinnyi b'abanyamahanga muri APR FC.
Uyu muyobozi yavuze ko nta gahunda ihari yo kubongeramo abakinnyi b'abanyamahanga, ko ahubwo haziyongeramo abandi bakinnyi b'abanyarwanda mu rwego rwo kubaha umwanya wo kugaragaza impano zabo.
Ati 'Muri ikipe nziza y' abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye, mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk'ikipe y'ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk'abenegihugu. Ibi bizafasha Abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye.
Kuri APR FC nta n'ubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yari afite abanyamahanga batatu ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu birakorwa, yewe n'ubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk'Abanyarwanda'.
APR FC imaze igihe kinini ititwara neza ku ruhando mpuzamahanga byanatumye abafana bayo batangira kwijujuta basaba ubuyobozi kugura abakinnyi b'abanyamahanga bafite icyo barusha abanyarwanda bari muri iyi kipe kugira ngo bazahure umusaruro, iyi kipe inasubirane igitinyiro yahoranye mu karere.
APR FC nta gahunda ifite yo kongera gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga