"Uganda ntikiri indiri iboneye ku batoroka Leta y'u Rwanda": Mugabe Robert #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubano w'u Rwanda na Uganda ukomeje gutera intambwe uzahuka umunsi ku wundi bigendeye ku buryo ibihugu byombi byatangiye ubufatanye mu bijyanye n'umutekano no gukurikirana abanyabyaha.

Abakurikiranira hafi umubano wa Uganda n'u Rwanda bemeza ko bigoye ko hari ushobora guhemukira uruhande rumwe agahungira ku rundi ubu, nyuma akizera ko yatorotse burundu igihugu cye.

Abavuga ibi bashingira ku myitwarire imaze iminsi iranga Uganda,ishingiye ku kwereka umuturanyi wayo u Rwanda ko impungenge zo guteza umutekano muke zavuyeho burundu.

Umunyamakuru Robert Mugabe nawe yunze mu ryaba ,avuga ko abatoroka u Rwanda berekera muri Uganda bibeshya cyane kuko ari nko guhungira ubwayi mu kigunda(umugani w'ikinyarwanda) uvuga guhungira kuwo uhunga.

Yagize ati 'kuba inzego za gisirikare z'ibihugu byombi zarahuye zikemeranya imikoranire mu by'umutekano ubwabyo n'ikimenyetso ko ntawaca mu rihumye ibihugu byombi agamije ku bihungabanyiriza umutekano. Ikindi kandi aba basirikare batoroka bagafatwa bakazanwa mu Rwanda bishimangira yamikoranire navugaga'

Mugabe akomeza avuga ko kugeza ubu ,abatekereza ko Uganda yakomeza kuba indiri y'abatoroka u Rwanda bibeshya kuko nababigerageje nka Joel Mutabazi yise (Toburende) yarafashwe azanwa mu Rwanda ,n'abandi nkawe.

Ni mu gihe Inzego z'umutekano muri Uganda zataye muri yombi Sgt Major Robert Kabera nyuma y'uko urugo rwe rusatswe bikekwa ko atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Sergeant Robert yavuye mu Rwanda mu mpera za 2020 ahunze ubutabera, bivugwa ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aribwo yafashwe agafungirwa ahitwa Masanafu muri Kampala.

Nyuma y'iminsi ine y'ibiganiro, Leta y'u Rwanda na Uganda byashyizeho uburyo bushya bw'imikoranire, mu rwego rwo kurushaho kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi wigeze kumara igihe kinini utameze neza.

Biganiro byitabiriwe n'itsinda ry'u Rwanda ryari riyobowe n'Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bw'Igisirikare mu Ngabo z'u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Kurikira ikiganiro cyose

https://youtu.be/LsbXrmrGOTA



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/uganda-ntikiri-indiri-iboneye-kubatoroka-leta-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)