Uko Kwizera Olivier yiyumva nyuma yo gusubira muri Afurika y'Epfo, icyo yasabye abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kwizera Olivier avuga ko nyuma yo kumenya ko Amavubi azakinira Afurika y'Epfo byamushimishije kuko kuri we atazaba ameze nkukinira hanze ahubwo azaba ari mu rugo kuko ahamenyereye.

Amavubi ari muri Afurika y'Epfo aho azakina na Mozambique ku wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.

Amavubi akaba yarazanye na Kwizera Olivier wakinnye muri iki gihugu aho yahakinnye imyaka 3 ubwo yari muri Free State Stars.

Kwizera Olivier yabwiye ISIMBI ko icya mbere abakinnyi basanze hakonje ariko na none bitazabakoma mu nkokora, intego ari ugutsinda.

Ati "Hano ni ahantu hakonja ariko turagerageza kuhisanisha cyane ko abenshi bakina hanze, icyo numva ku rundi ruhande imyitozo ya mbere irimo imbaraga nyinshi, abakinnyi bafite imbaraga nta kibazo, turifuza ko duhagararira igihugu neza."

Yakomeje avuga ko akimara kumenya ko bazakinira Afurika y'Epfo yishimye kuko ari ahantu yakiniye igihe kinini.

Ati" Njyewe nkimara kumenya amakuru ko tuzakinira hano, urumva byaranshimishije kubera ko ni ahantu nabaye ariko icyo navuga ku bibuga, bafite ibibuga byiza kandi binini, birasaba ko tugomba gukina rimwe na rimwe twegeranye kugira ngo igihe tudafite umupira twaba tuwufite tugafungura. Bagenzi banjye nababwira ko numva twakwita ku mukino cyane, tukumva ibyo umutoza atubwira, tukabishyira mu bikorwa tuzatsinda nta kibazo. "

Yasabye abanyarwanda kubaba hafi, bakabashyigikira bagasenyera umugozi umwe kuko bose icyo bakeneye ari intsinzi.

Ati "Ubutumwa navuga ni uko igihe cyose bagomba kuba bashyigikiye ikipe y'igihugu turi abanyarwanda, nabo ni abanyarwanda rero tugomba kuba duhuje, badushyigikire biradufasha."

Nyuma yo gukina na Mozambique biteganyijwe ko umukino w'umunsi wa 2 wo muri iri tsinda Amavubi azakina na Senegal tariki ya 7 Kamena 2022 mu Rwanda.

Kwizera Olivier yasabye abanyarwanda gushyigikira ikipe y'igihugu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-kwizera-olivier-yiyumva-nyuma-yo-gusubira-muri-afurika-y-epfo-icyo-yasabye-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)