Muri Pakistani habereye amahano,aho abavandimwe bane b'umusore wari warongoye bikekwa ko bagize uruhare mu kwica umugeni kubera ko ngo basanze atari isugi ku munsi w'ubukwe bwe.
Igipolisi cy'ahitwa Jacobabad cyavuze ko ibi byabaye nyuma y'ubukwe bwa Khanzadi Lashari na Qalandar Bux Khokhar. Abashinzwe iperereza bakaba bakeka ko umusore wari warongoye yanize umukobwa nyuma yo gusanga ngo atakiri isugi nyamara ngo aba bombi bakaba bari basanzwe ari n'ababyara n'ubukwe bwabo bukaba bwarateguwe n'imiryango yabo nubwo abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko atahatiwe kubana n'uwamwivuganye.
Bivugwa ko abapolisi bahageze bari kumwe na musaza wa nyakwigendera, nyuma yo kwinjira mu nzu bakaba barasanze umurambo w'umugeni ku buriri umugabo we ntawuhari.
Nk'uko ibya mbere byavuye mu iperereza rya polisi bivuga, ngo umugabo yari amaze gusanga umugore yarongoye atakiri isugi, yahise ahamagara abavandimwe be bane maze bafatanya kumuniga kugeza ashizemo umwuka.
Source : https://yegob.rw/umugeni-yambuwe-ubuzima-ku-munsi-wubukwe-bwe-bitewe-nimpamvu-ibabaje/