Esperance Hope Ikora ahatanye n'abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry'abarepubulikani mu nteko ishingamategeko ya leta ya Iowa muri Amerika, akaba akomoka i Mulenge muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo.
Ikora ufite ubwenegihugu bwa Amerika ati: 'Iwacu ni mu misozi miremire y'i Mulenge'.
Ubu amaze imyaka irindwi ageze muri Amerika aho yageze ahunze intambara z'iwabo.
Mu ntara akomokamo ya Kivu y'epfo mu burasirazuba bwa DR Congo hashize imyaka irenga 20 hahora intambara z'imitwe yitwaje intwaro yiyitirira amoko, n'ubu zigikomeje.
Yabwiye BBC ati: 'Guhera mfite imyaka umunani nahunze igihugu cyanjye, mba mu ntambara kuva icyo gihe, nkabaho mu gihugu igihe gitoya ngasubira nkahunga, kugeza ubwo nabashije gutuzwa muri Amerika.'
Kuki yinjiye muri politike?
Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bamaze gutuzwa muri Amerika nyuma yo guhunga intambara iwabo, abandi ibihumbi amagana bari mu nkambi mu Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania bategereje guhabwa ubuhungiro mu bihugu nka Amerika.
Abatujwe muri Amerika benshi bakora imirimo isanzwe yo gushaka imibereho, Hope Ikora umugore ufite umwana umwe ari mu bafite umwihariko binjiye muri politike.
Ubu arashaka guhagararira ishyaka rye ry'abarepubulikani mu mutwe w'abadepite w'inteko ishingamategeko ya Iowa.
Ati: 'Nakuze nkunda abantu, nkunda n'ubutabera, ariko nkura ndengana mu gihugu cyanjye kandi ntekereza ko politike yagize uruhare runini muri iryo rengana ryanjye.
'Rero ngeze hano muri iki gihugu nifuje kwiga kumenya byinshi kuri politike, kandi kumenya politike ni ukuyikora.'
Ikora avuga ko muri Amerika yahasanze ibintu bitari byiza bityo akaba ashaka 'gushyiramo ijwi ryanjye n'imbaraga zanjye ngo mpindure ibyo ntashimye'.
Ibitekerezo bye yizeye ko bizazana impinduka muri iyi leta atuyemo iruta gato mu bunini intara za Kivu y'epfo n'iya ruguru za DR Congo uzishyize hamwe.
Ni iki ashaka guhindura?
Mu kwiyamamaza kwe, Ikora afite intero (slogan) ivuga ngo 'umuryango, uburezi, ubwisanzure n'icyizere'.
Nubwo muri Amerika yahasanze ubwisanzure buhagije ariko bukeneye gusigasirwa kugira ngo budatakara, nk'uko abivuga.
Yongeraho ati: 'Hano iwacu (Iowa)⦠indangagaciro z'umuryango zikeneye kwimakazwa' kuko 'umuryango niwo musingi w'urugo, iyo ibintu byapfuye mu muryango abana bakurana uburere butandukanyeâ¦'
Ikora abwira abagore ko badakwiye 'gupfusha ubusa cyangwa gupfobya ibitekerezo' byabo, kuko 'Imana yabiguhaye ngo bigirire akamaro igihugu cyawe n'ahazaza.'
Afite amahirwe muri aya matora adasanzwe?
Ku nshuro ya mbere, uyu mwaka muri Iowa abakandida ku mutwe w'abadepite no muwa sena bazatorwa hashingiwe ku mbibi z'uturere (districts) tw'iyi leta.
Mu mitwe yombi, abarepubulikani bahasanganywe ubwiganze, kandi bamwe mu basanzwe mu mitwe yombi barimo kwiyamamariza manda nshya.
Ikora, urimo kwiyamamaza bwa mbere, azahatana mu karere kiswe 'District 46' (reba ikarita yako hano) karimo uduce twa; Grant, Beaver, Grant, Urbandale, na Des Moines aha ari naho atuye.
Muri ako karere ahatanye n'abagabo bane ku mwanya wo guhagararira ishyaka ry'abarepubulikani â" barimo umwe umaze manda eshatu mu nteko ya Iowa.
Kuri aya matora azaba mu kwezi gutaha tariki 07 Kamena, Ikora avuga ko afite amahirwe yo gutorwa kuko 'yasohotse agakora', akerekana imigambi ye.
Ati: 'Ntabwo bazampitamo kuko ndi umugore gusa cyangwa bo ngo babahitemo kuko ari abagabo gusaâ¦ndimo gukora kandi nizeye ko ibizavamo ari byiza.'
@BBC
The post Umunyamulenge mu batanira kujya mu Nteko Ishingamategeko ya Amerika appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/05/11/umunyamulenge-mu-batanira-kujya-mu-nteko-ishingamategeko-ya-amerika/