Umunyeshuri wa IPRC Karongi yarohamye mu Kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi, 2022 bibera mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yahamije iby'iyi mpanuka avuga ko bari gukorana na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu gushakisha umurambo.

Ati 'Nk'uko mwabyumvise hari umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu muri IPRC Karongi wigaga Mechanical Engineering yagiye koga hamwe n'abandi, bivugwa ko atari azi koga ararohama none kugeza n'ubu umurambo we nturaboneka. Turimo gukorana na Police Marine ngo dushake umurambo we.'

Ayabagabo Faustin yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo, yongera gusaba ababyeyi kujya bita ku bana babo hirindwa impanuka nk'izi, agasaba abantu bakuru na bo gukoresha amazi y'ikiyaga cya Kivu neza.

Yagize ati 'Turihanganisha umuryango wabuze umuntu, abantu turabasaba gukoresha Ikivu neza kuko hari abagiye bakirohamamo. Turasaba ababyeyi gukurikirana abana babo kuko hari ababikora nk'imikino ariko batazi ingaruka zabyo, ababyeyi bigishe abana. Abantu bakuru batazi koga nk'ababyiga turabasaba kujya bajyana n'ababizi ndetse bagakoresha ibikoresho bya bugenewe bibarinda kurohama (life jacket).'

Umurenge wa Bwishyura ufite utugari turimo Kiniha, Rusazi, Gasura dukora ku kiyaga cya Kivu, ibi bituma abaturage bajyamo bajya koga no kwidagadura.

Impanuka nk'iyi yaherukaga kuba mu mezi ashize, aho umunyeshuri wigaga mu mashuri yisumbuye yarohamye.

Ivomo:Umuseke



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyeshuri-wa-IPRC-Karongi-yarohamye-mu-Kiyaga-cya-Kivu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)