Saa Kumi n'imwe z'umugoroba wo ku Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2022, nibwo uyu munyeshuri w'imyaka 22 wigaga mu ishami ry'Ubwubatsi yagize impanuka ubwo yari ari muri siporo akubita umutwe hasi ahita apfa.
Amakuru aturuka muri ki kigo avuga ko nyakwigendera yabanje gukina umupira nyuma atangira kunyuzamo agakora siporo zitandukanye kuko yari asanzwe akora imyitozo ngororamubiri ari nabyo byamuviriyemo kunyerera.
Umuyobozi w'Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza, Kayitesi Nadine avuga ku rupfu rwa nyakwigendera yagize ati 'bari barimo bakina umupira barenzaho udusiporo kuko we yari asanzwe akora imyitozo ngororamubiri noneho arahusha akubita umutwe hasi.'
Yongeyeho ko ubuyobozi bw'iki kigo bwahise buhamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga ariko ihagera yamaze gupfa.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwahise bujya kuganiriza abanyeshuri bo muri iki kigo no kubahumuriza bitewe n'uko bari bagize ubwoba buboneraho kubasaba kwirinda no kwitwararika mu gihe bakora siporo.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyeshuri-wa-nyanza-tvet-school-yapfiriye-mu-kigo