Umusore w'imyaka 20 witwa Thokozani Tchalesi wo muri Malawi yafatiwe ahitwa Nthondo muri Ntchisi azira gusambanya ihene y'abandi.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku ya 3 Gicurasi 2022 mu Mudugudu wa Mkhako mu karere ka Nthondo.
Uyu musore yafashwe na nyir'ihene ari kuyisambanya.
Sergeant Yohane Tasowana, ushinzwe itumanaho kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntchisi, yavuze ko nyir'ubwite yumvise urusaku rudasanzwe ruva aho iyi hene yari iziritse bituma ajya kureba ibibaye.
Mu kujya kugenzura, yasanze uyu musore ahuze ari gusambanya iyo hene.
Nyir'ubwite yabimenyesheje ishami rya polisi rya Nthondo bituma ukekwa atabwa muri yombi.
Thokozani Tchalesi yashinjwe gusambanya inyamanswa,akazitaba urukiko vuba kugira ngo asubize ku byo aregwa.
Tchalesi akomoka mu mudugudu wa Mkhako 1, mu gace ka Nthondo muri Malawi.