Ni ubutumwa yatanze ku wa 25 Gicurasi 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 59 Umunsi Mukuru w'Ubwigenge bwa Afurika [Africa Liberation Day].
Uyu munsi wizihijwe binyuze mu biganiro byitabiriwe n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, Intumwa z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abarimu ba za kaminuza, Sosiyete Sivile n'abandi. Byateguwe na Pan African Movement, Ishami ry'u Rwanda.
Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti 'Kubaka Afurika yihagije mu biribwa, hagamijwe gukemura ibibazo by'imirire mibi n'imihindagurikire y'ikirere'.
Umugabane wa Afurika ukomeje urugamba rwo guhangana n'ibibazo by'ibiribwa n'inzara aho nko mu 2014, habarurwaga abaturage miliyoni 256 bashonje mu gihe raporo yo mu 2018 igaragaza ko umubare wabo wageze kuri miliyoni 44.
Muri rusange ibura ry'ibiribwa ni ikibazo gihangayikishije uyu mugabane kuko imibare ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko 70% by'abaturage ba Afurika batabasha kubona indyo iboneye nyamara wihariye 60% by'ubutaka bushobora guhingwa mu Isi yose.
Raporo zigaragaza ko mu 2017, Afurika wakoresheje miliyari 23 $ mu gutumiza mu mahanga ibiribwa mu gihe mu 2019, uyu mugabane watanze miliyari 43$.
Ibi bisobanuye ko nta gikozwe byitezwe ko mu 2030, Afurika izaba itanga miliyari 90$ zo kugura ibiribwa byo gutunga abaturage bayo mu yindi migabane.
Urebye impuzandengo y'ibiribwa Afurika itumiza mu mahanga igeze kuri 40% buri mwaka.
Ibiganiro byatanzwe ubwo hizihizwaga Umunsi w'Ubwigenge bwa Afurika byagarutse ku cyakorwa ngo uyu mugabane wihaze mu biribwa ndetse n'ishoramari rikenewe mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.
Hagarutswe ku ruhare inzego zinyuranye zagira haba Leta, abikorera n'abaturage muri rusange ngo bigerweho.
Hagaragajwe ko Afurika ikeneye kwihaza mu biribwa kandi bifite ubuziranenge, gushora imari mu iterambere ry'ibikorwaremezo, kongerera ubumenyi n'ubushobozi abari mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi.
Iyi ngingo ni na yo yagarutsweho mu kiganiro ku buryo 'Umugabane wa Afurika wakwihaza mu biribwa ariko bikajyana no kubungabunga ibidukikije'. Cyahuriyemo Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, Christine Nkulikiyinka n'Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Rwigamba Sando Eric.
Rwigamba yavuze ko ikibazo kikibangamiye Afurika ndetse n'u Rwanda ari uko abahinzi baba badafite amakuru y'ibanze ku bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe bityo ugasanga biringira amasengesho.
Ati 'Bigenda bite iyo twasenze dusaba Imana ngo imvura, imyuzure, amapfa n'ibindi ntibibe ariko bikarenga bikaba? Abanyafurika bakeneye gukora gahunda igaragaza uko ibiza bikomoka ku mihindagurikire y'ibihe bashobora guhangana nabyo.'
Aha ni ho Amb Nkulikiyinka yahereye avuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guha abaturage amakuru, ndetse abahuye n'ibihombo bituruka ku biza bagafashwa binyuze muri gahunda z'ibihugu zo kwishakamo ibisubizo.
â"Â Umuturage ushonje aba ikibazo hose
Prof Nshuti yavuze ko ukwibohora kwa Afurika gusobanuye ibintu byinshi ariko by'umwihariko ubwigenge nyabwo bushoboka iyo abaturage badafite inzara.
Ati 'Uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane ku kwigenga kwa Afurika, ariko ubwigenge bufite byinshi butubwira, hari ubwigenge bw'igihugu kugira ngo twigenge. Ariko kwigenga bivuze mu bukungu, mu byo kurya, ibyo kunywa n'imibereho.'
'Uyu munsi turavuga ku biribwa, ibyo kurya cyane cyane urebye ukuntu ibintu byahindutse dufite ikibazo cyatewe n'ibyo bihe byahindutse. Ntabwo imvura ikigwa nk'uko yagwaga, byarahindutse, bivuze ko n'imihingire yacu igenda igira ibibazo n'uko dusarura bikagira ibibazo.'
Prof Nshuti yavuze ko mu gihe nta gikozwe ngo Afurika yihaze mu biribwa hashobora kuzabaho ibibazo bikomeye.
Ati 'Tugomba kwita ku buryo duhinga, uko dusarura n'ibijyanye n'amasoko. Nitutabikora mu gihe kiri imbere n'ubwigenge bwacu bizatugora kubushyira ku murongo, kuko abantu bashonje baba ikibazo ku gihugu na Afurika yose.'
Yakomeje agira ati 'Gufata iya mbere ni za leta ariko zikoranye n'abaturage bazo zikabereka ko tutari mu bihe bidasanzwe, ibihe byarahindutse abantu bagakora bidasanzwe kugira ngo tujyane n'igihe turimo kitoroshye.'
Prof Nshuti yavuze ko za Leta zifatanyije n'abaturage zikwiye kugira uruhare mu ikemurwa ry'iki kibazo.
Ati 'Umuntu ushonje aba ikibazo hose, ari mu bukungu, ari mu mutekano; byose biba ikibazo. Ni ingamba turimo gufata hakiri kare kugira ngo igihe turimo tujyane nacyo.'
Ambasaderi wa Maroc mu Rwanda, Youssef Imani, wari uhagarariye abadipolomate bo mu Rwanda, yavuze ko hakenewe gushyirwaho gahunda ziteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga n'ubushakashatsi.
Yagize ati 'Afurika ifite ubutaka buhingwa bwiza kandi bwera. Ikibura ni uko dushyiraho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi. Ibi bizashoboka niduteza imbere ubushakashatsi muri uru rwego.'
Umuyobozi wa Pan African Movement, Ishami ry'u Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko uyu ari umunsi mwiza wo 'kwibuka no kuzirikana intwari zemeye guhara amagara ngo Afurika yigenge'.
Yasobanuye ko kwizihiza Umunsi wa Afurika mu 2022 bitakozwe uko byari bisanzwe kubera ingaruka zasizwe na Covid-19, ari na yo mpamvu hibanzwe ku gushishikariza Abanyafurika kuyoboka urwego rw'ubuhinzi nk'urwafasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n'iki cyorezo.
Amafoto: Nezerwa Salomon