Umuvuno mushya wa MMusic Group uhuje Meddy, T... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzira igendwamo na benshi inoga vuba, niyo mpamvu iteka gukorera hamwe byihutisha imirimo iyo ariyo yose n'ubwo kandi byagenda gute none bikanga hakomeza kugeragezwa uko ibyatumye bitagenda byakosorwa, ariko abantu bagakomeza mu nzira imwe cyane iyo bahuje imirimo.

Ibi kandi byagiye bifasha mu iterambere ry'umuziki hirya no hino ku isi, urugero rutari urwa kure ni urwa Wasafi ya Diamond Platnumz yahuje abahanzi batandukanye bakazamuka bikomeye, bamwe bakaba baranatangiye gushinga ibyabo n'ubwo bamwe babibona nko kutumvikana ariko abandi babibona nko kwaguka kwa Wasafi kuba Harmonize yarayivuyemo agashinga Konde Music WorldWide.

Siho honyine kandi ubufatanye bw'abahanzi bwagiye bugira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo byaba binyuze muri Label, Group no mu bundi buryo bugamije iterambere nko mu Rwanda mu myaka yaza 2012 nibwo havutse ikipe yagize uruhare rukomeye mu kwaguka k'umuziki nyarwanda yiswe Press One yashinzwe na Cedru uzwi mu gutunganya amashusho, umuraperi K8 Kavuyo n'abahanzi Meddy na The Ben  ariko kubera ibihe umuriri yari ifite waje kugabanuka birangira inasenyutse.

Iri tsinda uko ryakoraga ryafatanyaga mu bikorwa byo gutunganya indirimbo yaba mu buryo bw'amajwi zose wasangaga zitunganywa na Lick Lick amashusho nayo agatunganywa na Cedru, ubundi bakanafatikanya mu kwamamaza ibikorwa byabo yaba ibitaramo n'imishinga y'indirimbo babaga bakoze biciye ku mbuga nkoranyambaga za buri umwe cyane urwa youtube bose bari bahuriyeho rwitwaga Press One.

Nyuma y'uko ibikorwa bakoranaga yaba aba bahanzi n'aba producer bari bihuje kimwe n'abandi bagendaga bafasha barimo Scillah, King James, Kitoko, Adrien Misigaro n'abandi buri umwe yatangiye gusa n'uwimenya agakora ibikorwa bye akabyiyamamariza, akanabinyuza ku mbuga ze yaba izicururizwaho umuziki n'izitangarizwaho amakuru.

Kuri ubu n'ubwo nta muhanzi uragira icyo avuga ku mushinga mushya uri kubakwa, ariko bisa nk'aho ari ubundi buryo bw'ubufatanye mu muziki nyarwanda bukomeje kwiyubaka biciye mu kiswe MMusic Group.

Bamwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bari muri ubu buryo bw'imikorere barimo Meddy, The Ben, Christopher Muneza wakuriye muri Kina Music mbere y'uko ayivamo agatangira gukora ku giti cye, Safi Madiba wahoze akorera umuziki mu itsind rya Urban Boyz mbere y'uko atangira kwikorana kimwe na Marina Deborah wanashyize indirimbo nshya hanze ari nayo yahise yerekana bwa mbere ko ari gukorana na basaza be bakuru mu muziki.

Nta byinshi biramenyekana kuri MMusic Group kuko nk'uko The Ben aheruka kubitangaza mu kiganiro yagiranye n'umushoramari w'umunyarwanda Gael, yatangaje ko hari imishinga myinshi bakora ariko ntibayigaragaremo kimwe n'uko hari n'indi iri gutegurwa kuko bifuza ko umuziki nyarwanda uzamuka ukagera kure.

Gusa bibaye ko abahanzi nyarwanda bihuza bagafashanya mu kwamamaza umuziki nyarwanda byaba ari intambwe ikomeye, yanakwihutisha iterambere ry'umuziki nyarwanda umaze kugira aho ugera ariko ugifite byinshi byo kugeraho.

Meddy ni umwe mu bambere bagaragaje MMusic Group itarasobanuka neza imikorere yayo

The Ben ari mu bari mu bucuruzi bw'umuziki bukorerwa muri MMusic Group

Marina na Safi bahoranye muri The Mane Music bari mu bakomeje kwerekana ko bari mu bari gukorana na MMusic Group

Christopher Muneza nawe akomeje gukorana na MMusic Group


Christopher ari mu bari gucuruza umuziki we binyuze muri MMusic Group


Marina waraye ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Shawe' iri gucuruzwa no kwamamazwa binyuze muri MMusic Group


Indirimbo 'Shawe' ya Marina ikomeje kwamamazwa binyuze mu buryo Meddy asanzwe akoresha bw'abakunzi be bazwi nk'inkoramutima


Safi muri MMusic Group

The Ben muri MMusic Group


Meddy nawe ni umwe mubari muri MMusic Group



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116984/umuvuno-mushya-wa-mmusic-group-uhuje-meddy-the-ben-safi-christopher-marina-nabandi-uvuze-i-116984.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)