RDC ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23, mu gihe mu minsi ishize yarashe ibisasu bikagwa mu Rwanda, bigakomeretsa abaturage benshi.
Icyo gihugu kandi giheruka gushimuta abasirikare babiri b'u Rwanda, kivuga ko bafatiwe ku butaka bwacyo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavugiye kuri Televiziyo y'Igihugu ko ibibazo bya M23 ari icy'Abanye-Congo, kandi nibidakemuka " bizakomeza bizurungutane."
Yavuze ko Congo yashimuse abasirikare babiri bari ku burinzi ku nkiko z'u Rwanda, yitwaza ko bari barenze umupaka.
Ati "Babisesengure, abantu babiri bakwinjira bakagenda kilometero 20 bafite ibyangombwa, bafite imyambaro ya gisirikare, ikintu cyose kibaranga ari Ingabo z'u Rwanda, baba ari bazima mu mutwe? Icyo ni ikimenyetso kimwe, abantu bagitekerezeho.'
Yanakomereje ku bisasu bya RDC byaguye mu Rwanda bigakomeretsa abaturage, ko u Rwanda rwitabaje Itsinda ry'Akarere ngo rirebe aho byavuye, rinagenzure rirebe n'uwabirashe.
Ati "Niba tuvuze ngo ibisasu byavuye muri Congo ntabwo ari amagambo, dufite n'abo byaguye, dufite n'abo byakomerekeje, Imana ishimwe ntawe byahitanye, ariko byarasenye, byarakomerekeje. Ibyo ngibyo ntabwo u Rwanda rwahagurutse ngo rujye mu itangazamakuru rusakuze, ruvuze induru, ruvuze iya bahanda ngo baturashe, bagize gute."
"Oya, hari uburyo bwashyizweho duhuriyemo na Congo cyagwa se n'uburyo bwagutse burimo n'ibihugu byo mu Karere. Icya kabiri, u Rwanda rwavuganye na Guverinoma ya Congo, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yavuganye na mugenzi we, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabwiye mugenzi we."
Ni ubushotoranyi
Mukuralinda yavuze ko ubwo ibisasu byagwaga, u Rwanda rwari rufite uburenganzira bwo kwirwanaho "natwe tukaba twatera ibindi, ariko ntabwo ari yo nzira duhitamo."
Yakomeje ati "Ni ubushotoranyi, umuntu ashobora kwibaza niba atari n'uburyo bwo gushaka kutujyana mu bibazo bya Congo."
Icyakora ngo igihe uburyo bwo kuvugana bugihari, Abanyarwanda ntibagire impungenge kuko hari ubushake bwo kuvugana na RDC.
Yakomeje ati "Umwuka wo kurwana nta wuhari, iyo uza kuhaba bari kurasa kuri Terirwari y'u Rwanda mu kwezi kwa gatatu ukihangana, bakongera mu kwa gatanu na we ukarasa, ntabwo bivuze ko u Rwanda rudashobora kurasa."
"Ni ukuvuga ngo ku ruhande rw'u Rwanda umwuka wo kurwana ntuhari, umwuka uhari ni uwo gukemura ibibazo mu nzira izo arizo zose, mu nzira zagutse cyangwa se n'izifunze zirimo abantu bakeya, kugira ngo haboneke umuti w'ikibazo urambye."
Yanavuze ko ubushotoranyi bukomeje, u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bushotoranyi butajyana ku ntambara.
Yakomeje ati "U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bufatanye na Congo, ubufatanye n'ibihugu mu karere, kugira ngo kiriya kibazo gikemuke binyuze mu nzira y'ibiganiro n'imishyikirano."
"Runasaba kandi ko imyanzuro iba yafashwe ishyira mu bikorwa, kandi ko Congo yagerageza guca mu nzira ziba zateganyijwe, ariya magambo asa n'aho aba akongeza bagerageza kuyagabanya."
Yavuze nk'umuyobozi wari wasabye abaturage gufata imihoro ko aba akwiye kwamaganwa, kandi agafatirwa ibyemezo.
Nyamara ngo babona ku rundi ruhande rwa Congo, Guverinoma ibigendamo biguru ntege. Gusa ngo ntibyaca u Rwanda intege.
Congo irashaka urwitwazo
Umusesenguzi Me Gasominali Jean Baptiste yavuze ko bitumvikana uburyo mu mitwe myinshi irenga 140 y'abenegihugu n'imitwe irenga itanu y'abanyamahanga, M23 ariyo yitirirwa ibi bibazo by'intambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Yavuze ko irimo kuvugwa cyane mu gihe Intara za Kivu y'Amajyaruguru na Ituri zisanzwe mu bihe bidasanzwe, kandi ngo ntibyajyaho nta ntambara ihari.
Yagize ati "Igihe cyari kigeze ko bababaza ngo ariko ko mwashyizeho ibihe bidasanzwe, mugakuraho ubutegetsi bwa gisivili bwariho mugashyiraho ubutegetsi bwa gisirikare, ibyagezweho biri he?"
"Niba rero batabibona, bitagaragara, ni yo mpamvu barimo bashakisha impamvu zituma bavuga bati 'niba ibintu bitaragenze neza', ni uko twagiye mu ntambara."
Yavuze ko udashobora gushyira igice cy'igihugu mu bihe bidasanzwe hatari intambara, ku buryo abantu bakwiye kwibaza icyo gutabariza M23 bihatse.
Yakomeje ati "Bajya gushyiraho ibihe bidasanzwe ni uko hari intambara. Noneho turibaza tuti icyahindutse uyu munsi ni iki? Ese ni uko M23 yatewe aho yari iri, ikitabara, yakwitabara bagasanga igifite imbaraga zashobora nanone kwirukana ingabo za Leta?"
"Nibaza ko ari aho ngaho abantu bagakwiye kuba bareba. Ikiri aho ngaho ni ugushaka urwitwazo."
Umusesenguzi Tite Gatabazi we yavuze ko RDC ifite amatora mu mwaka utaha kimwe n'ibihe bidasanzwe byananiwe kugera ku ntego.
Na we yashimangiye ko RDC irimo gushaka urwitwazo rw'ibihe bikomeye abayobozi bayo bagiye kwinjiramo.
Yashimangiye ko kugira ngo umutekano uboneke, bisaba ubushake bushikamye bwa Perezida Tshisekedi, akagaragaza icyo ashaka kandi akagiharanira.
Nta nyungu y'intambara
Mukuralinda yanabajijwe ku mikoranire ishoboka na Uganda, iheruka gukomozwaho n'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka muri icyo gihugu, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Harimo aho yavuze ko ibihugu byombi bishobora gufatanya guhangana na FDLR mu cyo yise "Operation Rudahigwa".
Mukuralinda yavuze ko byaba atari bishya kuba ibihugu byo mu Karere byafatanya ngo bivaneho akavuyo k'imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.
Gusa yirinze kuvuga kuri ubwo bufatanye, ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose ngo haboneke amahoro kandi binyuze mu biganiro, kuko intambara nta nyungu n'imwe yazana.
Yakomeje ati "Nta nyungu n'imwe u Rwanda aho rugana, aho rugeze, aho ruvuye, rufite mu gusubira mu ntambara."
Yavuze ko bikenewe ko Congo ishyira mu bikorwa ibyo iba yiyemeje, yaba inafite ikibazo ikakivugira ahantu gikwiye kuvugurwa, aho kujya mu itangazamakuru no mu nama runaka, bitari ku murongo w'ibyigwa.