Mbappe yari agiye i Madrid gutembera yo, aho bivugwa ko yari yagiye gusuzuma ikirere cyaho ndetse no kumenya ibigize umugi wa Madrid.
Mbappe yakoze urugendo rumeze nk'ubukerarugendo, aho bivugwa ko yari yagiye kwitoza imico y'abatuye i Madrid.
Nubwo Mbappe yari yagiye i Madrid, nta muyobozi wa Real Madrid bigeze bahura na we.
Mbappe yajyanye i Madrid na Achraf Hakimi basanzwe bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu bufaransa.
Mbappe yavuze ko azavuga aho azerekeza nyuma ya shampiyona ya Ligue 1, bivuze ko abafana ba Real Madrid na PSG bazasubizwa nyuma ya tariki 21 Gicurasi.
Amahirwe menshi n'uko ikipe ya Real Madrid ariyo ishobora kwegukana uyu mukinnyi, aho bishimangirwa no kuba uyu musore yari yagiye gusura umugi wa Madrid.
Mbappe akaba yamaze gusubira i Paris, nyuma y'uruzinduko rw'umunsi umwe yagiriye i Madrid aho ikipe ya Real Madrid ibarizwa.
Source : https://yegob.rw/uruzinduko-rwa-kylian-mbappe-i-madrid-rwasize-iki/