Volleyball: Ikipe y'abagore ya Ruhango yagiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa bikomeye muri siporo nyarwanda byitabiriwe n'abayobozi batandukanye b'akarere ka Ruhango, barimo na Mayor Habarurema Valens.

Mbere ya saa sita habaye igikorwa cyo kwibuka abari abakinnyi ba Volleyball bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma ya saa sita haba imikino itandukanye mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ko ikipe ya Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y'akarere.

Mu mikino yabaye mu kumurika Ruhango Volleyball Club nk'ikipe yagiye mu maboko y'akarere, yitabiriwe n'amakipe atatu arimo Unite Volleyball Club (UVC), Ruhango Volleyball Club na St Aloys Rwamagana.

Buri kipe yagiye ihura n'indi, bivuze ko buri kipe yakinnye imikino ibiri aho UVC yayitsinze yombi, Ruhango Volleyball Club itsinda umwe, itsindwa undi, mu gihe St Aloys Rwamagana yatsinzwe imikino ibiri yombi.

Ikipe ya UVC yabaye iya mbere yegukana igikombe, Ruhango Volleyball Club iba iya kabiri mu gihe St Aloys Rwamagana yabaye iya gatatu.

Mu busanzwe ikipe ya Ruhango Volleyball Club yari iy'ikigo cy'ishuri rya Indangaburezi ariko Akarere ka Ruhango kakaba kabaga hafi y'ikipe kayifasha muri byinshi, gusa magingo aya Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y'akarere, niko kagiye  kujya kayirebera mu buzima bwayo bwa buri munsi.

Kapiteni w'ikipe ya Ruhango Volleyball Club, Nirere Aliane yasabye ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango kugura abakinnyi barimo n'abakomoka hanze y'u Rwanda, kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Yagize ati"Mu byukuri kugira ngo ikipe yacu igere ku rwego rwo guhatanira igikombe, birasaba ko ubuyobozi bwatugurira abakinnyi baturutse ahandi barimo n'abanyamahanga".

Gatete Jean Claude utoza ikipe ya Ruhango Volleyball Club, avuga ko mu gihe ubuyobozi bw'akarere buzashyira mu bikorwa ibyo basezeranyijwe, Ruhango Volleyball Club igomba kwitegwa muri Champions League n'andi marushanwa akomeye.

Ati"Muri rusange ikipe yari ibayeho inafashwa n'akarere ariko tukagira ikibazo ko umukinnyi wigaragazaga yahitaga ajya mu makipe akomeye, gusa nkurikije ibiganiro twagiranye n'ubuyobozi bw'akarere ni uko hari byinshi bigiye guhinduka, birimo Staff, kugura abakinnyi bashya barimo n'abo hanze, n'ibindi.

Ruhango Women Volleyball Club mwayitegaho ko ari ikipe igiye guhangana na APR, RRA n'andi makipe akomeye, mwayitegaho ko ari ikipe ishobora kujya muri Champions League igihe cyose ubuyobozi bw'akarere bushyize mu bikorwa ibyo bwadusezeranyije".

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango (Mayor), Habarurema Valens yavuze icyatumye iyi kipe bayishyira mu biganza byayo ndetse n'icyo bayitezeho.

Ati"Hari ikipe y'abana b'abakobwa bakina kandi bakina neza, twafatanyaga n'ikigo cy'Indangaburezi, ariko twaratekereje dusanga tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tube twagira ikipe ifatika yajya mu cyiciro cya mbere, ikaba intego nyamukuru y'akarere ka Ruhango kuba hano hari icyicaro cy'ikipe y'abakobwa ikomeye nk'uko i Gisagara hari ikipe y'abahungu ikomeye, mu Ntara rero twamaze kubisobanura y'uko iyo kipe igomba kubarizwa hano mu Ruhango.

Ni ini twarangije, twatangije ikipe,  ibibuga birahari hari n'inyubako duteganya kuvugurura muri Nyakanga kugira ngo hubakwe 'Jimunazi' izajya iberamo imikino abantu baticwa n'izuba.

Birashoboka ko twazana abakinnyi bashya bunganira abo basanzwe cyangwa tugakomezanya n'aba bana, ariko igihari ni uko nta kipe yatsinda idafite abakinnyi bakomeye.

Mu byukuri, tugamije iterambere ry'abana b'abakobwa bafite impano yo gukina Volleyball ku buryo bazaserukira Ruhango n'igihugu muri rusange.

Ikindi turashaka ibyishimo by'ababyeyi b'aba bana, ibyishimo byabo ni ukubona abana bakina bagatsinda bagateranya imbaga y'abaturage bakishima, banava gukina tukabakira ibyishimo bigasakara mu baturage hose".

Uyu muhobozi yijeje abaturage bo mu karere ka Ruhango ko bagiye kubaka ikipe ikomeye, izahatanira ibikombe bikomeye muri Afurika.

Ruhango Women Volleyball yegukana buri gihe igikombe gihuza amashuri yisumbuye mu Rwanda, ndetse bakaba baregukanye ibikombe bibiri byo mu karere ka Afurika y'u Burasirazuba.

Igikorwa cyo kwibuka abari abakinnyi ba Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nicyo cyabimburiye ibindi

Mayor wa Ruhango Valens yari yitabiriye iki gikorwa


Habayeho kunamira no gushyira indabo ku mva z'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Habayeho igikorwa cyo gutangaza ko Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y'akarere

Ikipe ya UVC yari imwe mu makipe yari ahataniye igikombe mu muhango wo gutangaza ko Ruhango Volleyball Club yagiye mu maboko y'akarere 

St Aloys Rwamagana nabo bari bitabiriye

Habaye imikino itandukanye hashakwa ikipe yegukana igikombe


Ikipe ya UVC niyo yegukanye igikombe itsinze imikino yombi yakinnye

Umuyobozi y'akarere ka Ruhango yateguje abaturage ikipe izabaha ibyishimo





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117612/volleyball-ikipe-yabagore-ya-ruhango-yagiye-mu-maboko-yakarere-mayor-habarurema-ateguza-ab-117612.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)