Hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga hacicikana aka videwo k'umumotari wagaragaye arimo kubyinisha umukobwa w'inkumi ahazwi nko ku Gisimenti. Ni videwo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Uyu mumotari witwa Dusengimana Jacques uzwi cyane ku izina rya Cacana mu kiganiro yagiriye kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube yavuze uko byagenze kugirango ahure n'uriya mukobwa w'inkumi ndetse baze no kubyinana nkuko byagenze.
Cacana yavuze ko yagiye ku Gisimenti agiye kuryoshya nk'abandi bantu bose ndetse no kwisomera agacupa gusa agezeyo yaje kubona uriya mukobwa w'inkumi arimo kubyina wenyine nuko atangira nawe kubyina amusanga ngo yaraziko uriya mukobwa atari buze kwemera ko babyinana gusa yarabyemeye barabyinana ndetse umukobwa anamwigisha kubyina dore ko atari umuhanga mu kubyina gusa umukobwa yaramwigishaga.
Ntabwo byaje kurangirira aho kuko Cacana n'uriya mukobwa w'inkumi baje gutahana kuko umukobwa yashakaga ko Cacana amenya iwe kugirango babe inshuti buri wese azi aho mugenzi we aba. Baratahanye gusa ageze muri salon aho uriya mukobwa aba yanga kuhatinda ahita ataha.