Yahinduye nyina umugore we none byabakururiye guhunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri leta zunze ubumwe za America haravugwa umusore witwa Ben Ford w'imyaka 32 na nyina umubyara Kim West w'imyaka 51 bamaze igihe barahindutse nk'umugore n'umugabo kubera guhora bakora imibonano mpuzabitsina.

Nyuma y'uko bimenyekanye ,aba bahisemo kujya ahantu habonyine kwihisha kugirango bahunge amaso y'abantu bari kubashinja amahano atamenyerewe mu ndangagaciro z'abantu.
Kim yasamye Ben igihe yari umunyeshuri w'imyaka 19 muri California, nyuma yo kumubyara aza kumusigira umuryango w'aho Califonia asubira mu Bwongereza ariko aza kongera guhura n'umwana we nyuma y'imyaka 30 ubwo Ben yandikaga ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko ashaka guhura n'ababyeyi be bamubyara.

Aba bombi batangiye gukora imibonano mpuzabitsina idasanzwe nyuma y'uko Ben agaragaje ko ari gushakisha ababyeyi be agahura na nyina, umugore wa Ben atangira kugira amakenga ku mubano wabo.

Byatumye Ben ahishurira umugore we ibyabaye nyuma y'iminsi itatu gusa nyina n'umuhungu bakora imibonano mpuzabitsina.

Mu butumwa yageneye umugore we, Ben yaramubwiye ati 'Igihe cyose mbonanye na we mba numva ari we [nyina umubyara] turi kumwe ndi kumusoma bitabaye ibyo nta mbaraga nagira.'

Umubano w'aba bombi wakomeje kuzamo ibibazo kugeza aho nyina atangiye gufuhira umukazana we.

Ben Ford w'imyaka 32 na Kim West w'imyaka 51 bahunze kubera ko umubano wabo wari umaze kumenywa na benshi. Iyo bafatwa, bashoboraga gufungwa imyaka 15.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/yahinduye-nyina-umugore-we-none-byabakururiye-guhunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)