Yverry yatangaje amatariki yubukwe bwe na Va... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, nibwo Yverry uzwi mu ndirimbo 'Amabanga' yatangiye gutumira inshuti n'abavandimwe kuzamushyigikira we n'umukunzi we ku munsi udasanzwe mu buzima bwabo, mu bukwe buzaba ku wa 12 Kamena 2022.

Urupapuro rw'ubutumire 'invitation' rugaragaza ko ubukwe bw'aba bombi buzabera kuri Sport View Hotel, aho saa tatu za mu gitondo ari ugusaba no gukwa, saa saba z'amanywa gusezerana imbere y'Imana nyuma y'iyo mihango abatumiwe bazakirirwa kuri iriya hotel.

Yverry atangaje amatariki y'ubukwe bwe, nyuma y'uko ku wa 5 Gicurasi 2022 we n'umukunzi we basezeranye imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura.

Nyuma aba bombi bakiriye kuri M Hotel ababaherekeje n'abandi barimo ibyamamare, banatangiza ku mugaragaro umushinga w'ubukwe bwabo.

Bari kumwe n'abo mu miryango y'abo, abahanzi barimo Olivis wo mu itsinda Active, umuhanzi Mento, umuhanzi Danny Nanone wamamaye mu myaka ya 2010, umunyamakuru Kwizigira Jean Claude wa RBA n'abandi batandukanye.

Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry'umuziki, batanzwe n'ishuri rya muzika rya Nyundo. Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo, ahanini bitewe n'amagambo y'urukundo azigize.

Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo 'Nk'uko njya mbirota', 'Uragiye', 'Uzambabarire' n'izindi. Ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye, kandi yanakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.


Yverry n'umukunzi we Vanessa batangaje ko ku wa 12 Kamena 2022 bazakora ubukwe 

Yverry na Vanessa baherutse gusezerana imbere y'amategeko 

Mu bihe bitandukanye, Yverry yahamije urwo yakunze Vanessa 

Vanessa agiye kurushinga na Yverry bamaze igihe mu munyenga w'urukundo

REBA HANO INCAMAKE YO GUSEZERANA KWA YVERRY N'UMUKUNZI WE N'UKO BAKIRIYE ABABAHEREKEJE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116986/yverry-yatangaje-amatariki-yubukwe-bwe-na-vanessa-116986.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)