Zari Hassan wabyaranye na Diamond yaguze imodoka y'agatangaza irengeje miliyoni 130 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugandekazi uba muri Afurika y'Epfo, yaguze imodoka ihenze yo mu bwoko bwa G-Wagon ndetse igaragara iriho ibirango (Plaque) by'izina rye.

Iyi G-Wagon ikaba yiyongereye mu zindi modoka z'agaciro uyu mugore w'abana 5 atunze.

Avuga kuri iyi imodoka ye yagize ati "nkunda uburyo ihindamo. Mwakoze Yas Performance (niyo yayimuzaniye) kuyinzanira n'iki kirango kihariye."

Iyo urebye agaciro k'iyi modoka usanga igura amafaranga miliyoni 132 z'amafaranga y'u Rwanda.

Zari Hassan uba muri Afurika y'Epfo, ni umubyeyi w'abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, 3 yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we witabye Imana.

Imodoka nshya ya Zari Hassan



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-wabyaranye-na-diamond-yaguze-imodoka-y-agatangaza-irengeje-miliyoni-130

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)