Harabura amasaha make Amavubi agacakirana na Senegal mu mukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023.
Muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka ku bakinnyi umutoza w'Amavubi Carlos Alós Ferrer ashobora kubanzamo aho ashobora gukora impinduka ugereranyije n'ababanjemo ku mukino wa Mozambique aho Hakizimana Muhadjiri ashobora kuvamo hakajyamo Ruboneka Bosco.
Ni umukino wo mu itsinda L uri bube saa 21:00' zo kuri uyu wa Kabiri mu Mujyi wa Dakar muri Senegal ku kibuga cya Abdoulaye Wade.
Abakinnyi bose umutoza yahagurukanye bameze neza nta kibazo na kimwe bafite yaba imvune cyangwa ubundi burwayi.
Biteganyijwe ko yuma y'uyu mukino Amavubi azagaruka mu Rwanda ku munsi w'ejo ku wa Gatatu ni mu gihe bamwe mu bakinnyi bakina ku mugabane w'u Burayi nka York bo indege bazayifatira muri Senegal.
11 bari bubanze mu kibuga
Kwizera Olivier , Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy Bizimana Djihad, Rafael York Nishimwe Blaise, Ruboneka Jean Bosco na Meddie Kagere
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-amavubi-ashobora-kubanzamo-imbere-ya-senegal