Aya mahugurwa yari amaze amezi atatu yatangijwe ku bufatanye bwa RIB, Ambasade ya Amerika n'Ihuriro ry'Abagore n'Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga, RNADW [Rwanda National Association of Deaf Women].
Mu muhango wo gushyikiriza inyemezabumenyi abasoje aya masomo, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko uru rwego rufite intego yo gutanga serivisi zidaheza.
Ati 'Tugomba kwakira umuntu wese uje atugana uko ameze kose harimo n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nk'uko ingingo ya 45 y'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha ivuga, ko buri muntu wese agomba kubazwa mu rurimi yumva neza. Ni muri uru rwego aya mahugurwa yateguwe kugira ngo afashe mu mitangire ya serivisi zitagira uwo ziheza.'
Yanagaragaje ko hajyaga habaho imbongamizi zo kutumvikana n'ababagana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga maze bigatuma RIB ishaka abasemuzi, ibintu byatinzaga itangwa rya serivisi.
Yavuze kandi ko abagenzacyaha 30 gusa badahagije ikaba ari yo mpamvu aya mahugurwa azakomereza no mu bindi bice by'igihugu ku buryo buri biro bya RIB mu Rwanda bizajya biba bifite umukozi uzi gukoresha indimi z'amarenga.
Umuyobozi wa RNADW, Dativa Mukashema yavuze ko bashimishijwe no kubona RIB ishishikajwe no guhugura abagenzacyaha mu ndimi z'amarenga.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko amezi atatu gusa adahagije kugira ngo umuntu abe amenye uru rurimi neza, asaba abahuguwe ko bakora iyo bwabaga ngo bongere, banasangize abandi ubu bumenyi bahawe.
Yashoje asaba ko n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batazi ururimi rw'amarega bafashwa kurwigishwa kugira ngo babashe kubona serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye.
Umwe mu bagenzacyaha basoje aya mahugurwa, Umulisa Kabagema Viviane usanzwe ukorera mu ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa mu mu muryango n'ihohoterwa rikorerwa abana, yavuze ko aya mahugurwa agiye gukemura zimwe mu mbogamizi bahuraga na zo.
Ati 'Akenshi twakeneraga umuntu udufasha gusemura ururimi rw'amarenga igihe twaganwaga n'umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ugasanga bifashe umwanya munini ngo uwo muntu yakirwe ariko ubu dufite ubumenyi bwo kuzajya tuvugana na we."
Yavuze ko nibura babashije guhabwa ubumenyi bw'ibanze nubwo amezi atatu adahagije ngo babe bamenye neza ururimi rw'amarenga.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-30-ba-rib-basoje-amahugurwa-ku-rurimi-rw-amarenga