Abakozi n'abayobozi ba Kigali Serena Hotel basabwe umusanzu mu kurwanya abapfobya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo basuraga uru rwibutso, abakozi ba Kigali Serena Hotel baganirijwe ku mateka yaranze u Rwanda mu 1994, bashyira indabo ku mva bunamira n'imibiri ishyinguye kuri uru rwibutso.

Nyuma y'iki gikorwa hakurikiyeho umuhango wo gucana urumuri rw'icyizere no guhabwa ikiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cy'iyi Hoteli.

Uyu muhango wanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy ari na we wari umushyitsi mukuru.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai, yavuze ko intego yo gusura urwibutso ari uguha agaciro abishwe bazira ubusa.

Mu butumwa yageneye abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati 'Ibyo barimo ntacyo byabafasha bakwiriye kugaruka mu muryango Nyarwanda abasize bishe ubutabera bukabakurikirana. Kandi bakwiye kumenya ko mu Rwanda twunze ubumwe ari na yo mpamvu ubona urubyiruko rungana gutya ruza gusura no guha agiciro abazize uko bavutse.'

Yavuze ko mu gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda abantu bose bakwiye kwiyumvamo gahunda ya Ndi Umunyarwanda n'abatayumva bagakomeza kuyishishikarizwa no kuyisobanurirwa uhereye ku rubyiruko cyane cyane mu mashuri no mu miryango bavukamo.

Yakomeje agira ati 'Ku bapfobya bifashishije imbuga nkoranyambaga ubu natwe ni ahacu ku basubiza natwe tuzifashishije kugira ngo ubumwe bumaze kubakwa budahungabana tunirinda ko bakomeza kuyobya abatazi aya mateka.'

Mu kiganiro bahawe, bagaragarijwe intambwe zimaze guterwa mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itakongera kubaho ukundi nko gushyiraho amategeko ahana ibyaha birindwi byose bifitanye isano na Jenoside.

Hagaragajwe kandi ko hari ibimaze kugerwaho mu kubaka umusingi w'ubumwe bw'Abanyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe n'umukozi w'iyi hoteli warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Habiyambere Didace, wavukiye mu Karere ka Ngomba, yavuze ko umunsi wakurikiye ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, interahamwe zari zimaze kwica abantu benshi cyane.

Mu buhamya bwe yagarutse ku bihe yanyuzemo byo guhunga amanywa n'ijoro ariko k'ubw'amahirwe aza kurokoka n'ubwo yabuze bamwe mu muryango we.

Yagarutse ku bihe bitari byoroshye banyuzemo aho abagabo bari bashoboye barwanyaga Interahamwe bifashishije amabuye bahabwaga n'abagore babo ariko nyuma interahamwe zikabarasa urufaya rw'amasasu benshi bakahasiga ubuzima.

Ashima Inkotanyi cyane kuko avuga ko arizo zamugaruriye ubuzima mu masaha y'ijoro aho yari yihishe zikamugarurira icyizere nyuma yo kuba mu buzima bwo guhunga igihe kinini.

Uwari uhagarariye Ibuka akaba na komiseri ushimnzwe Imibereho myiza y'Abacitse ku Icumu muri uyu muryango, Rugero Paulin, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amateka mabi buri wese atakwifuza ko yasubira ukundi.

Yasabye ko amateka yakigishwa ahashoboka hose yewe no mu nsengero kugira ngo benshi basobanukirwe ibyabaye.

Mu ngero nyinshi yagaragaje yagize ati 'Ingengabitekerezo iracyahari kuyirwanya ntakundi ni ugushyira hamwe twese nk'Abanyarwanda tukamagana ibyabaye bikatubera isomo rikomeye cyane.'

Yasabye aba bakozi b'iyi hoteli nk'abantu bakira abantu benshi umunsi ku munsi kugira uruhare mu gukoresha umwanya babonye baganiriza amateka y'u Rwanda abatayazi bizafasha no gushya abayagoreka uko bishakiye.

Abakozi n'abayobozi ba Kigali Serena Hotel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai yunamiye abazize Jenoside
Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Nyarugenge na Gasabo, Maj Paul Ndushabandi ashyira indabo ku mva rusange
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kigali Serena Hotel, Erick Mugesera yunamiye imibiri ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Bashyize indabo ku mva rusange zishyinguwemo abarenga ibihumbi 250
Beretswe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abayobozi n'abakozi ba Kigali Serena Hotel bagize umwanya wo kuganira ku mateka y'igihugu
Uwari uhagarariye Umuryango Ibuka, Rugero Paulin yasabye ubuyobozi bw'iyi hoteli kugira uruhare mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu muhango wanitabiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-n-abayobozi-ba-kigali-serena-hotel-basabwe-umusanzu-mu-kurwanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)