Kuri uyu wa Gatanu nibwo inzego zitandukanye za Leta zagejeje ku Banyarwanda aho imyiteguro igeze, mu kiganiro n'abayamakuru.
Makolo yagize ati "Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bazaba bahari, tuzaba dufite abarenga 35 hano, izo nama zizaba ari umwihariko w'abayobozi ariko tuzi ibyo bazaba baganira, ku nsanganyamatsiko yo kugera ku hazaza hasangiwe."
Bitegayijwe ko iyi nama izabera ahantu hatandatu hatandukanye, muri Kigali Convention Centre, Kigali Marriott Hotel, M- Hotel, Intare Conference Arena, Kigali Serena Hotel, na Kigali Conferemce and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.
Izitabirwa n'abantu basaga 5000.
Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo yemeje ko abakuru b'ibihugu na za guverinoma 35 ari bo bazitabira CHOGM
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakuru-b-ibihugu-na-guverinoma-35-bazitabira-chogm