Abanyamuryango ba Pan African Movement bahawe umukoro ku cyateza Afurika imbere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwiherero wabaye mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatandatu, tariki ya 19 kamena 2022.

Pan Africa Movement (PAM) Rwanda yashinzwe mu 2015 hagamijwe gushyigikira intego, amahitamo n'icyerekezo Abanyarwanda bayobowemo na Perezida Paul Kagame.

Atangiza umwiherero mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Pam Rwanda, Musoni Protais, yasabye abawitabiriye ko impanuro bawukuramo ziba ikibatsi cyo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'igenamigambi z'iterambere.

Yakomeje ati 'Kugira u Rwanda rufite agaciro, rukungahaye, rutekanye, ruyobowe n'abenegihugu bose bagamije kwihesha agaciro n'iterambere bya Afurika kandi bafite ijambo mu rubuga mpuzamahanga nk'Abanyafurika ni inshingano zabo no kubyumvisha abandi.''

Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama, Tito Rutaremara, witabiriye uyu mwiherero yabwiye abayobozi bo mu nzego za PAM Rwanda ko bifitemo ubushozozi n'ibisabwa byose ngo bahindure Umugabane wa Afurika.

Yakomeje avuga ko bakwiye 'guharanira impinduka mu mitekerereze, imyumvire, imikorere n'imyitwarire by'Abanyarwanda n'Abanyafurika mu nzego zose kugira ngo tugire Afurika Yunze Ubumwe, ifite amahoro, ikungahaye, ifite ijwi ku isi kandi iyobowe na bene yo.'

Nyuma y'uyu mwiherero abawitabiriye biyemeje kubaka umuryango ushingiye ku ndangagaciro z'Abanyafurika zaranze abakurambere mu gukunda igihugu, kurangwa n'ubutwari no guharanira kwitekerereza nk'Abanyafurika no guhanga udushya dukemura ibibazo bafite.

Nkuko bisanzwe muri gahunda z'Umurynago wa PAM Africa Movement, abitabiriye uyu mwiherero biyemeje kuzategura inama ku ndangagaciro n'ubumenyi bya Afurika no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwimakaza amahame ya Panafrican Movement mu Banyarwanda b'ingeri zose n'Abanyafurika cyane cyane mu rubyiruko.

Mu rwego rwo kubaka Afurika yifuzwa biyemeje gukora ubuvugizi ku ireme ry'uburezi bugamije gukemura ibibazo by'umugabane n'iterambere ryayo, kubaka Umunyarwanda n'Umunyafurika ufite indangagaciro kandi uyikunze.

Umuyobozi Mukuru wa Pam Rwanda, Musoni Protais, yasabye abitabiriye umwiherero kubakira ku ndangagaciro zikwiriye
Abagize Komite Nyobozi, abari mu Nama y'Ubuyobozi n'Abayobora Komisiyo muri Pan Africa Movement, Ishami ry'u Rwanda bakoze umwiherero w'umunsi umwe
Abanyamuryango ba Pan African Movement bahawe umukoro ku cyateza Umugabane wa Afurika imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamuryango-ba-pan-african-movement-bahawe-umukoro-ku-cyateza-afurika-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)