Radio Okapi yavuze ko abapolisi babiri (2) n'umusivili umwe b'Abanyarwanda bahise bahaburira ubuzima, mu gihe umusirikare wa FARDC wari yinjiye mu Rwanda arasa yahise araswa n'abashinzwe umutekano bo mu Rwanda bahita bamwica.
Abasivili babiri bakomerekeye muri iki gikoirwa, bahise bajyanwa kwa muganga nkuko byakomeje bivugwa na Radio Okapi.
Icyakora uruhande rw'u Rwanda rwo rwatangaje ko Umusirikare wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 yinjiye mu mupaka w'u Rwanda agatangira kurasa urufaya rw'amasasu mu baturage.
Uyu musirikare wagarukiye nko muri metero 25, yarashe Abapolisi 2 bari bari gucunga umutekano hamwe n'umwe mu bakozi bo mu mupaka bose bakaba bahakomerekeye, ubu bakaba bari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro bya Gisenyi.
RDF kandi yahamagariye ababishinzwe gukemura ibibazo nyambukiranyamipaka (EJVM) kuza gukora iperereza kuri ubu bushotoranyi bukabije.
Kugeza ubu umurambo w'uyu musirikare wamaze gushyikirwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Ubu bushotoranyi bumaze iminsi bwigaragaza kuko imyigaragambyo imaze iminsi ibera hafi y'imipaka y'u Rwanda na Congo ivuga ko irwanya u Rwanda .