Abasifuzi babiri mpuzamahanga b'abanyarwanda basezeye umwuga, bagenzi babo barabashimira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakizimana Louis, umusifuzi wo hagati na Hakizimana Ambroise usifura ku ruhande bari abasifuzi mpuzamahanga bahagaritse uyu mwuga.

Hakizimana Louis wari mu kibuga hagati ejo hashize asifura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro AS Kigali yatsinzemo APR FC 1-0, nyuma ya wo we na Hakizimana Ambroise ni bwo bagenzi babo babasezeyeho babashimira uburyo babafashijemo.

Abasifuzi bari baje kubashyigikira, bari bitwaje icyapa cyanditseho kiti "Mwatubereye intangarugero, twabigiyeho byinshi. Mwarakoze."

Louis yatangiye gusifura kuva 2006, nyuma y'imyaka 6 ni ukuvuga muri 2012 ni bwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA).

Yagiye asifura imikino mpuzamahanga itandukanye harimo n'igikombe cy'Afurika cya 2019 cyabereye mu Misiri, nyuma y'imyaka 16 yahagaritse gusifura.

Hakizimana Ambroise usifura ku ruhande, yatangiye uyu mwuga mu 1996, 2010 ni bwo yagizwe umusifuzi mpuzamahanga. Umwaka ushize we na Ndagijimana Théogene baje gusimbuzwa Ndayisaba Said na Mugabo Eric.

Ku ruhande rwa Hakizimana Louis, bivugwa Rulisa Patience cyangwa Ngabonziza Jean Paul hazavamo umwe umusimbura.

Abasifuzi bagenzi ba bo babashimiye
Louis yasezeye nyuma y'imyaka 16 asifura
Ambroise yari amaze imyaka 26 ari umusifuzi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-babiri-mpuzamahanga-b-abanyarwanda-basezeye-umwuga-bagenzi-babo-barabashimira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)