Abaturage basabye kujya ku rugamba ngo bahangane na RDF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babinyujije kuri umwe mu bayobozi ba AMKA Congo, Jacques Sinzahera, aba baturage bavuga ko Leta ya Congo n'igisirikare cya FARDC bakubahiriza ibiri mu Ngingo ya 63 y' itegekonshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemerera umuturage wese ushaka kwitangira igihugu cye kwinjira mu gisirikare.

Yagize ati :'Ingingo ya 63 y'itegekonshinga ryacu igomba kubahirizwa ku baturage bose dufite ubushake. Turasaba ko twahabwa imiyitozo ya gisirikare mu rwego rwo gutanga umusanzu wacu mu guhangana n'ingabo z'u Rwanda ziyambitse isura ya M23'.

Ingingo ya 63 y'itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko : 'Abaturage ba Congo bose bafite uburenganzira ntayegayezwa bwo kurengera igihugu cyabo n'ubusugire bwacyo mu gihe gihanganye n'ibitero cyangwa ibikangisho biturutse hanze yacyo.

Igika cyayo cya 2 kivuga ko:Hashobora gushyirwaho umutwe w'ubwirinzi bw'abaturage bigenwe n'amategeko yandi.'

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe M23 mu minsi ishize,ibi birego byose u Rwanda rukaba rutarahwemye kubihana.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Abaturage-basabye-kujya-ku-rugamba-ngo-bahangane-na-RDF

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)