Binyuze mu nyandiko banditse, bavuga ko bitarenze kuwa 30 Kamena 2022, bategetse u Rwanda kuba rwakuye ingabo zarwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Bunagana) mbere y'uko iki gihugu cy'izihiza umunsi w'Ubwingenge bwacyo.
Umuyobozi w'iri huriro ry'abayobozi Gakondo, Umwami Mfumu Difima Ntinu, yasomeye iyi nyandiko banditse nyuma y'imyigaragambyo yateguwe n'ihuriro CONATC abereye umuyobozi , ikaba ari imyigaragambyo yiswe iy'amahoro yanyuze imbere y'ibiro bikuru bya MONUSCO i Kinshasa.
Iyi nyandiko y'iri huriro yanashyikirijwe ibiro bya Perezida wa Repubulika, yakirwa n'umujyanama we mu by'umuco gakondo Abée Tshilombo. Mu ijambo yagejeje kuri aba batware gakondo,Tshilombo yavuze ko igihe kigeze ngo amaraso y'Abanyekongo arekere aho kumenerwa ubusa. Yagize iti :' Ibyabaye birahagije !Igihe kirageze ngo amaraso y'abaturage ba Congo arekere aho kumenekera ubusa'
Mfumu uhagarariye iri huriro yavuze ko igihe ibyo basaba u Rwanda rutabikoze nabo bazafata intwaro zabo gakondo bagahangana n'umwanzi, kugeza ku munota wa nyuma w'ubuzima bwabo.
Mufumu asoza asaba imiryango mpuzamahanga kuzaba abatangabuhamya bw'ibyo bazakorera u Rwanda mu gihe ruzaba rudakoze ibyo barusabye.