Agahinda k'abafite ababo bazize Jenoside mu Nyakabanda, basanze badafite imitwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru nibwo abarokokeye muri Nyakabanda bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baguye muri aka gace.

Tariki ya 6 na 7 Mata mu 1994 nibwo Abatutsi basaga 200 bari bahungiye mu rugo rw'uwitwa Rwagasana ruri mu Nyakabanda, rwari rugizwe n'inzu nyinshi, bahiciwe mu gihe bari bizeye ko bashobora kuharokokera.

Bagerageje kwirwanaho ariko Interahamwe zibicamo abasaga 200. Amakuru ntiyahise amenyekana ko imibiri yabo ari ho iri, kugeza mu 2019 ubwo byamenyekanaga ko iri munsi y'urwo rugo baguyemo.

Abafite ababo bahaguye baje gucukura bafatanyije n'inzego za Leta, babonamo imibiri y'ababo, ariko basanga abenshi nta mitwe bafite.

Karambizi Carine wiciwe ababyeyi bombi n'abavandimwe be muri uru rugo, yavuze ko batinze kubona amakuru y'aho imibiri yabo iri, banashengurwa no kuyibona ibice byose bituzuye.

Ati "Aha hantu haratuwe kandi abari bahatuye nibo bagihari, baza kwica abantu hano bari babizi, ariko bose bari baracecetse. Twahoraga twibaza aho babashyize, ayo makuru ntayo bari baratanze."

"Twaje kuhamenya turishima ariko imitwe yabo ntayo twabonye, hari umugore bavuga wari utuye aha hafi ngo yarazaga akayitwara."

Yakomeje asaba ababa bafite amakuru kuri iyo mitwe y'ababo kuba bayatanga, kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati "Ndifuza ko abantu badufasha kubona iyo mitwe y'abacu tukaba twayishyingura, harimo n'abandi bantu benshi bataramenya aho ababo bari kugira ngo babashyingure mu cyubahiro."

Komiseri muri Ibuka Ushinzwe Imibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rugero Paulin, yavuze ko abantu bo muri aka gace binangiye ku gutanga amakuru kandi byarabaye bahari.

Ati "Ikibazo ni ukumenya ngo iyo mitwe yagiye he, uru rugo rwiciwemo abantu mu matariki abanza, bashyinguwe (mu Kwibuka) ku nshuro ya 25, kuba barashyinguye nyuma ni uko nta makuru bigeze batanga."

"Ikiriho ubu ni ukujya kwinginga no gusaba hari abari muri gereza, abaturanyi bose ntibavuga, ariko igihe kizagera bavuge cyangwa bazarorere, icyo twe tuzaharanira ari na yo nshingano yacu, ni ukubibuka."

Abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye umuhango wo kubibuka
Abazize Jenoside bagendaga bibukwa hanasomwa amazina yabo
Abarokokeye mu Nyakabanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bacanye urumuri rw'icyizere mu kwibuka abazize Jenoside
Abiciwe muri uru rugo bunamiwe n'abantu batandukanye
Abafite ababo biciwe muri uru rugo bashavuzwa n'uko babashyinguye badafite imitwe
Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne yahumurije abitabiriye uyu muhango
Komiseri muri Ibuka Ushinzwe Imibereho myiza y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rugero Paulin
Karambizi Carine yatanze ubuhamya nk'uwiciwe ababyeyi n'abavandimwe muri uru rugo

Amafoto: Munyakuri Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-k-abafite-ababo-bazize-jenoside-mu-nyakabanda-basanze-badafite-imitwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)