Mu mpera z'icyumweru gishize Minisitiri w'Ubwongereza, Boris Johnson, yibwiriye abanyamakuru i Kigali ko agiye gukora iyo bwabaga abajenosideri bari mu gihugu cye bagashyikirizwa ubutabera, kuko nawe yemera ko ubutabera butinze buba bwatakaje umwimerere wabwo.
Ibi kandi Boris Johnson yanabyijeje Perezida Wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro abayobozi bombi bagiranye, ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Kigali, rurimo imibiri y'abantu babarirwa mu 250.000 bazize gusa ko ari Abatutsi. Ikigaragara kuri urwo rwibutso Bwana Boris Johnson yahakuye umubabaro no kwicuza gukomeye, bikaba ari nabyo byamuteye gufata icyemezo cyo guhagarika umuco wo kudahana.
Kwiyemeza gukurikirana abajenosideri bari mu Bwongereza kandi bije bikurikira ubusabe bw'igihe kinini bwa Leta y'u Rwanda ndetse n'ubw'imiryango iharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bose bakomeje gusaba ko Ubwongeraza butakomeza kuba indiri y'abajenosideri.
Nyuma y'ayo magambo ya Boris Johnson, inkoramaraso zirimo Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Céléstin Ugirashebuja, Céléstin Mutabaruka, Emmanuel Nteziryayo na Charles Munyaneza, zahiye ubwoba, ndetse amakuru dukesha abantu bari hafi y'aba bicanyi aravuga ko batangiye kugerageza kuva mu Bwongereza rwihishwa. Ubu baravugana n'abandi bajenosideri bari hirya no hino mu Burayi, cyane cyane mu bihugu bituranye n'Ubwongereza, ndetse n'abari muri Afrika, nka Kongo-Kinshasa, Malawi, Zambiya, Afrika y'Efpo n'ahandi, ngo babashakire uko babasanga aho bari.
Ayo makuru kandi aravuga ko interahamwe-mpuzamugambi zo mu Bubiligi ndetse na ba bana bazo bibumbiye muri Jambo ASBL, batangiye gukusanya amafaranga yo gufasha abo bajenosideri kuva mu Bwongereza, byabananira ayo mafaranga akazabafasha mu kwishyura abanyamategeko ubwo bazaba bagejejwe imbere ya sentare!
Ese ubundi abo bajenosideri ni bantu ki?
Vincet Bajinya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yategekaga ikigo cya ONAPO, akaba yarayoboye ubwicanyi bu bice binyuranye by'Umujyi wa Kigali.
Céléstin Mutabaruka we yari Deregiteri w'umushinga w'ubuhizi wa Crête-Zaïre-Nil, akaba ari umwe mu bateguye bakanayobora ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero.
Ubu yigize 'umuvugabutumwa' w'itorero ry'Abapantekote, nk'impyisi yambaye uruhu rw'intama.
Charles Munyaneza yari Burugumesitiri wa Kinyamakara mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, kimwe na Emanuel Nteziryayo wari Burugumesitiri wa Mudasomwa muri iyo perefegitura, na Céléstin Ugirashebuja we wategekaga iyari Komini Kigoma muri Gitarama. Muri ayo makomini haguye Abatutsi batabarika,kubera amabwiriza y'izi nkoramaraso.
Igitangaje ariko, mu mwaka wa 2017 Urukiko Rukuru aho mu Bwongereza rwashimangiye ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko aba bantu 5 bakoze ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuva icyo gihe ntibaburanishijwe cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda. Amaherezo y'inzira ni mu nzu ariko,ubanza noneho akabo kashobotse. Kabone n'ubwo bashobora gutoroka ubutabera bwo mu Bwongereza nk'uko barimo kubigerageza, aho bazajya hose bazafatwa, cyangwa bapfe bangara nka Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abeli.
The post Agahuru k'imbwa karahiye. Ba bajenosideri baba mu Bwongereza barashakisha uko bava muri icyo gihugu bataratabwa muri yombi appeared first on RUSHYASHYA.