Amacenga hagati ya Kigali na Kinshasa : Ingabo za EAC zizoherezwa muri Congo RDF ntiyahawe ikaze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverinoma ya Congo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nyuma y'umunsi umwe hasohotse itangazo cya Uhuru Kenyata rivuga ko yemeje ko ingabo zihuriweho n'Ibihugu bigize EAC zijya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

DRC ivuga ko yishimiye iki cyemezo cya Uhuru Kenya cyo koherezayo ingabo zihuriweho n'Ibihugu bigize EAC zikajya guhangana n'imitwe yitwaje intwaro irimo M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, yavuze ko uyu mutwe ndetse n'u Rwanda bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye.

Iri tangazo rivuga ko bishimiye iyoherezwa ry'ingabo za EAC, rikomeza rigira riti 'Turimeza ko tutazemerera u Rwanda kugira uruhare muri iri tsinda ry'ingabo zihuriweho.'

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ibi mu gihe u Rwanda rwatangaje ko ruzatanga ingabo zizajya muri iri tsinda rihuriweho rya EAC zizoherezwa muri DRC.

Mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererana, Prof Nshuti Manasseh, yemeje ko u Rwanda na rwo ruzatanga umusanzu muri ibi bikorwa by'ingabo za EAC zizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DRC.

Prof Nshuti Manasseh kandi yemeje ko Ibihugu byombi biteganya kuganira ku buryo byakemura ibibazo biri hagati y'Ibihugu byombi ndetse ko Abakuru babyo bateganya guhurira mu biganiro byo gushaka umuti.

Ingabo z'u Rwanda zitifuzwa na DRC, ni zimwe zikomeje kuba ubukombe mu kugarura amahoro mu Bihugu bitandukanye ku Isi aho zihangana n'imitwe yitwaje intwaro zikayitsinsura mu gihe gito.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, hagati y'u Rwanda na DRC hongeye kuba igikorwa cy'ubushotoranyi aho umusirikare wa FARDC yinjiye mu Rwanda arasa abaturage bariho bambukiranya umupaka ndetse n'abapoliri bawurinda, agakomeretsamo bamwe, bigatuma Umupolisi w'u Rwanda na we amurasa agahita apfa.
Amagambo y'urwango n'ibikorwa byo guhiga, gucunaguza, guhohotera no kwica abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikomeje gukaza umurego. Nyuma y'aho M23 na FARDC byubuye imirwano, byahumiye ku mirari ku buryo hatagize igikorwa bishobora kubyara 'Jenoside'.

Muri iyi minsi iyo ukurikiye imbwirwaruhame z'abayobozi batandukanye muri politiki n'inzego z'umutekano za RDC, ntuburamo imvugo z'urwango n'ubutumwa bisembura abaturage ngo bange bagenzi babo b'abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ndetse n'u Rwanda muri rusange.

Icyita rusange ni uko ngo bashyigikira uwo bita umwanzi ari we M23 ihanganye n'igisirikare cya FARDC. Izi mvugo zihembera ubwicanyi mu isura ya Jenoside ntizihwema gukurikirwa n'ibikorwa bibi ari yo mpamvu abatari bake bakomeje kubirwanya no kuburira ababifite mu nshingano ngo bagire icyo bakora ngo 'hato ibyabaye mu Rwanda bitimukira muri RDC'.

Hambere aha umupolisi mukuru yarihanukiriye asaba abaturage gufata umuhoro bakarwanya 'abanzi' babo. Ati"…Buri wese nashake umupanga cyangwa ikindi cyakwica umuntu, iyi ntambara nibe iya rubanda..."

Uwavuga ko ubu uwitwa 'Umututsi' cyangwa usa nabo afite ibyago muri RDC ntiyaba abeshye. Ku mbuga nkoranyambaga, guhiga abatutsi bose ni yo ntero, ikibabaje cyane ni uko himitswe umuco wo kudahana ku babikora.

Ejobundi uwitwa Jules Kalubi Munyere ubarizwa mu rubyiruko rw'ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ari ahitwa 'Parlement Debout', yareruye ahamagarira abaturage kwica abatutsi no guhiga uwo ari we wese ufite izuru rirerire.

Aya magambo yibutsa neza ayakoreshwaga na radiyo rutwitsi, RTLM mu Rwanda, hari abasanga nakomeza azabyara indi jenoside mu Karere k'Ibiyaga bigari nk'iyabaye mu 1994.

Hari uwitwa Makolomabele ati "Nilotiques' [abavamahanga] nta mwanya bafite mu ba Bantous, buri mu bantous agomba kwica nibura 'nilotique' umwe mu buzima bwe. Aya magambo asa neza n'ayakoreshejwe na Leon Mugesera avuga ko 'abatutsi bazasubizwa iyo baturutse'.

Umwe mu baturage ati "Umutekano wacu ntabwo umeze neza batuziza u Rwanda, batuziza M23 kandi tutayizi, tudakorana, tutari abanyarwanda, turi abanye-Congo kimwe n'abandi".

Yongeyeho ati "Dufite abasirikare ba FARDC b'abanyamulenge b'Abatutsi bafatanyije na FARDC kurwanya M23 ariko abaturage tukabigiramo ingaruka tugafungwa, kugeza ubu hari ahantu utanyura".

Amagambo yo kubwira abavuga Ikinyarwanda ko batabashije kubica mu 1998 ngo babamare, bakabateguza ko aya ari amahirwe yo kubamara abonetse, ni zimwe mu mvugo ziganje muri RDC.

Kwica, gutoteza no guhohotera biri kandi mu gisirikare cya leta ni nyuma y'aho mu minsi ishize bamwe mu bayobozi ba Congo cyane cyane mu gisirikare, batangarije ko bagiye gutangira guhiga bukware abitwa ibyitso by'u Rwanda bacengeye mu gisirikare cya FARDC.

Ingero ni nyinshi, hari Col Mushagalusha Birhuman Alias Tera Novo yarashwe na bagenzi mu gace ka Kibati muri Teritwari ya Nyiragongo bamukekaho gukorana n'umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara.

Hanagaragaye amashusho agaragaza umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Bageni akurubanwa yinjizwa nabi mu modoka ya polisi ashinjwa kuba asa n'Abatutsi. Uyu yaje kurekurwa nyuma yo kugenzura ko atari umututsi.

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda n'uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazahura mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo biri hagati y'Ibihugu byombi.

Byatangajwe n'Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh kuri uyu wa Gatanu mu nama yahuje bamwe mu bayobozi muri Guverinoma n'Abanyamakuru.

Umubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze iminsi urimo igitotsi gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya byanatumye DRC ifata ibyemezo bikarishye bisa nk'ibihano ku Rwanda.

Inama y'Akanama gakuru k'umutekano ka DRC yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi yafashe ibyemezo birimo gusaba Guverinoma y'iki Gihugu guhagarika amasezerano yose ifitanye n'u Rwanda.

Ni imyanzuro yaje yiyongera ku kindi cyemezo cyo guhagarika ingendo z'indege za RwandAir zerecyeza mu byerecyezo bitandukanye bijya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Prof Nshuti Manasseh avuga kuba DRC yahagarika amasezerano ifitanye n'u Rwanda byahungabanya byumwihariko ubucuruzi busanzwe buri hagati y'Ibihugu byombi ariko ko igikenewe ubu ari ibiganiro kandi ko biteganyijwe.

Ati 'Hari inama nyinshi ziteganyijwe [si ngombwa kuzivugira hano] zizahuza Abakuru b'Ibihugu byacu zose zigamije gushaka umuti hagati y'Igihugu cyacu hamwe na DRC, ubwo igihe nikigera na zo zizatangazwa kandi izi nama kenshi zizana ibisubizo.'

Avuga ko u Rwanda rudafite umugambi na muto w'intambara, kuko isenya aho kubaka kandi ari byo u Rwanda ruhora rwifuza.

Ati 'Intambara ntabwo ari wo muti, iyo mushaka igisubizo mugomba kuganira mukumva uko ikibazo giteye mukagishakira umuti bitagombye ko abantu bafata intwaro kuko intwaro ntabwo zizana igisubizo, akenshi zitera ibindi bibazo.'

Prof Nshuti Manasseh avuga ko kugira ngo umuti w'ibi bibazo uboneke bisaba ko impande zombi zicyumva neza kandi ko ntahandi zacyumvira atari mu biganiro.

Ati 'Rero Abakuru b'Ibihugu byacu bazahura iki kibazo bakiganireho bagishakire umuti nkuko twaganiriye no ku bindi bibazo byinshi muzi kandi tukabibonera umuti.'

Mu minsi ishize ubwo ibibazo byari bikomeje gututumba nyuma yuko Igisirikare cya Congo gishimuse Abasirikare babiri b'u Rwanda, Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uri guhuza Ibihugu byombi, yaganiriye n'Abakuru b'Ibihugu byombi, ndetse anemeza ko abakuru b'Ibihugu bazahurira mu nama ku itariki izatangazwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amacenga-hagati-ya-Kigali-na-Kinshasa-Ingabo-za-EAC-zizoherezwa-muri-Congo-RDF-ntiyahawe-ikaze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)