Mukangarambe Christine, Umukuru w'Umudugudu wa Marembo, Akagali ka Kibirizi, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara, yabwiye abari I Kabgayi kuri uyu wa 28 Kamena 2022 mu nama mpuzabikorwa yateguwe n'Intara y'Amajyepfo ko akimara kuba Umukuru w'Umudugudu nk'umukorerabushake, yazaniwe ruswa n'abashakaga gukora ibitemewe n'amategeko akayanga kuko yumvaga ko yaba yibye Igihugu. Muri iyi nama, yibajije impamvu abahembwa za miliyoni aribo barurumbira Ruswa.
Muri iyi nama yigaga ku mibereho y'Abatuye Intara y'Amajyepfo nuko harushaho kunozwa Serivise, Mudugudu Christine yagize ati' Natorewe kuba umukuru w'Umudugudu wacu wa Marembo, ariko nyuma y'Igihe gito nabonye unzanira ruswa y'amafaranga ibihumbi 100 kugirango yenge inzoga ya Nyirantare ndayanga, mubwira ko kuva nabaho nariye amafaranga menshi kuri ayo kandi yanjye nakoreye'.
Yakomeje abwira abitabiriye inama ko yabwiye uwari umuzaniye ruswa ko icyizere yahawe n'abaturage bagenzi be atakigurana amafaranga urya umunsi umwe. Aha ni naho yahereye yibaza impamvu abakorera amafaranga menshi usanga akenshi aribo bakira indonke zirenga kuyo bahembwa mu gie we atarabitekereza kandi akorera ubwitange akabaha serivisi neza kurusha abategereje gukorwa mu ntoki.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Karama, akaba anahagarariye abayobozi b'Imirenge mu ntara y'Amajyepfo, Arsene Kabalisa yabwiye intyoza ko abayobozi batinza serivisi bagamije indonke kubabaka izi serivisi babiterwa n'uko bavutse n'aho bavutse ndetse no kugira umururumba wo gushaka ubukire buhutiyeho.
Umuvunyi mukuru, Nirere Madaleine avuga ko nta muturage ukwiye kwishyura serivisi yakagombye guhabwa kandi ayemerewe n'itegeko. Yemeza kandi ko iyo ari serivisi yishyurwa iba ifite ikiguzi ntarengwa, bityo ko ibirenze kuri serivisi ahabwa akabyishyura bigomba kwitwa ruswa kandi ubifatiwemo agomba kubiryoza. Ahamya kandi ko urugendo rwo kurwanya ruswa rugomba kugirwamo uruhare na buri wese. Avuga ko  abakorerabushake babikora neza kandi bakunze Igihugu, ariko utanga serivisi akayishyurwa aba yiba abaturage n'Igihugu.
Mu cyegeranyo giherutse gushyirwa hanze n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB) kigaragaza ko igipimo cyo gutanga serivisi ku baturage mu gihugu kigaragaza uterere dutatu ku myanya ya nyuma, aho akarere ka Kamonyi kaje inyuma ku mwanya wa 30 n'impuzandengo ya 60,8% muri 2021 naho mu mwaka wari wabanje 2020 kari gafite impuzandengo ya 63,2%, mu gihe ku mwanya wa 29 haje akarere ka Muhanga n'impuzandengo ya 61,5% muri 2021, mu mwaka wari wabanje 2020 kari gafite impuzandengo ya 64,4%. Akarere ka Ruhango kaje ku mwanya wa 28 n'impuzandengo ya 64,9% muri 2021, mu mwaka wari wabanje wa 2020 kari gafite impuzandengo ya 67,9%.
Si aha gusa kuko iyi raporo yagaragaje ko abaturage bishimiye serivisi bahabwa ku mpuzandengo ya 74,1% mu mwaka wa 2021 bivuye kuri 71,3% muri 2020. Hanenzwe serivisi zo mu buhinzi kuko muri 2020 impuzandengo yari 58,5%. Ubushakashatsi bwa 2021 bugaragaza ko iki gipimo cyazamutse kugera kuri 59,5% naho inzego z'Abikorera, abaturage bagaragaje ko impuzandengo ingana 67,5% muri 202, muri 2020 byari 64,3%. Ibi byiciro biri mu bifatiye Igihugu runini mu iterambere ry'Umuturage.
Akimana Jean de Dieu