Ku wa Kane nibwo Perezida Buhari wageze mu Rwanda yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za guverinoma zo muri Commonwealth, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Yatemberejwe ibice bitandukanye by'uru rwibutso, asobanurirwa amateka igihugu cyanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Buhari abinyujije kuri Twitter, yavuze ko ibyo yaboneye kuri uru rwibutso yabikuyemo amasomo abiri.
Ati 'Nasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali muri iki gicamunsi. Uru rugendo rubabaje narukuyemo amasomo abiri: irya mbere, Abanya-Nigeria bagomba gukomeza kwihanganirana, irya kabiri dufite inshingano zo kubungabunga amateka yacu y'intambara za gisivile muri Nigeria.'
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo kubaka inzibutso kugira ngo ibyabaye bitazongera kandi bizahore biba isomo ku Banyarwanda n'abanyamahanga basura igihugu.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi barenga 250.000 bishwe muri Jenoside mu 1994 nk'igihamya cy'uko Jenoside mu Rwanda yari umugambi wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa.
Uru rwibutso rwashyizweho kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse n'abashyitsi n'abanyeshuri bifuza kumva no kumenya ibyabaye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 babone aho babikura.
Perezida Buhari ayoboye Nigeria na yo yanyuze mu bihe bikomeye birimo intambara ya gisivile yabaye mu 1967, ubwo Guverinoma y'iki gihugu yari ihanganye n'abo muri Leta ya Biafra bashakaga kuyiyomoraho. Uretse ibyo, ukunze gusanga muri Nigeria haba ubushyamirane bushingiye ku moko n'amadini.