Apôtre Mutabazi yasabye iperereza ryihariye ku nkomoko ya miliyari itunzwe na Bamporiki - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutabazi yavuze ko ntacyo apfa na Bamporiki, ngo icyo ashaka ni uko abaturage bava mu rujijo, bakamenya niba miliyari aherutse kuvuga ko atunze, ari iyo yakoreye cyangwa yanyereje.

Mu kwezi gushize ni bwo RIB yatangaje ko iri gukora iperereza kuri Bamporiki Edouard, nyuma y'amasaha make ahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyaha yari akurikiranyweho birimo kwakira 'indonke'.

Mu ibaruwa Mutabazi yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB yakiriwe ku wa 14 Kamena 2022, yavuze ko hari urujijo ku nkomoko ya miliyari y'amafaranga y'u Rwanda Bamporiki yavuze ko atunze.

Ati 'Nyakubahwa Muyobozi, ntacyo mpfa na Bamporiki Edouard pee!, ariko niba yarigambye ko amaze kuzuza Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda kuri Radio Rwanda bamubaza aho yayakuye agasubizanya uburimanganya akavuga y'uko hari ishyamba yarazwe ryaturutse mu gisekuru cya cyenda.'

'Ubwo naganiraga n'umwe mu rubyiruko rwitabiriye Ndi Umunyarwanda, yambwiye y'uko yabahaye ubuhamya ko ibisekuru by'iwabo birindwi bari abatindi ndetse b'abahanya. '

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Bamporiki yatangarije kuri Radio Rwanda, ko mu mwaka wa 2000 ubwo yageraga i Kigali yari afite 300 Frw, nyamara kubera Politiki nziza ya FPR Inkotanyi idaheza, asigaye atunze agera kuri miliyari 1 Frw.

Mutabazi yasabye RIB gukorana n'izindi nzego zishinzwe ubutasi 'hagamijwe gukusanya amakuru y'imitungo afite yose, igaragara n'itagaragara n'aho yayikuye.'

Ati 'Muyobozi birakwiye ko mukura mu rujijo urubyiruko mukarutangariza ko imitungo ya Bamporiki mwasanze yarayikoreye binyuze mu mucyo cyangwa mugatangaza ayo azasubiza niba mutakwemeza y'uko atigeze anyereza umutungo w'igihugu mu nshingano zose yakoze harimo n'itorero ry'igihugu.'

IGIHE yabajije Mutabazi niba nta kindi kibazo cyihariye apfa na Bamporiki dore ko hari abamaze iminsi babimushinja ku mbuga nkoranyambaga.

Ati 'Nababwira ko ntacyo [dupfa] ariko n'iyo cyaba gihari si cyo cyatumye akora ibyo yakoze. Kandi ubutasi Rukurikiranafaranga bukozwe bukagaragaza ko ari iyo yakoreye byakuraho urujijo nta kindi.'

"Nababaza ngo ese ko mumufitiye ubwoba nk'aho muzi neza ko miliyari ayifite kandi yayikuye mu manyanga? Niba umuntu asigaye anyereza umutungo abandi bakamufasha kudakurikiranwa, kumusabira imbabazi, no guhungeta uzamuye ijwi mu nyungu z'umuturage wo hasi, twaba dufite ikibazo cy'uko twabaye inyangarwanda tutabizi kandi turi benshi.'

Mu butabera ukekwa afatwa nk'umwere kugeza ahamijwe icyaha. IGIHE yabajije Mutabazi niba ibyo arimo atari uguhamya icyaha ugifatwa nk'umwere. Ati 'Muhamya naba nzi n'ayanyerejwe. Navuga umubare nkavuga ko ayagarura nta yandi mananiza.'

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aherutse kwandikira Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, imitwe yombi asaba kwiga ku mushinga w'itegeko ryo kunyaga uwariye ruswa n'uwanyereje umutungo w'igihugu, avuga ko ari ko byahoze mu muco wa Kinyarwanda ku mutware wabaga yagomeye ingoma.

Inkuru bijyanye: Apôtre Mutabazi yitabaje Inteko asabira uwariye ruswa 'kunyagwa' ibyo atunze byose

Mutabazi yavuze ko abamushinja kwanga Bamporiki ari abashyigikiye imungwa ry'umutungo w'igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-mutabazi-yasabye-iperereza-ryihariye-ku-nkomoko-ya-miliyari-itunzwe-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)