Kuri uyu wa Kane kuva ku isaha ya saa 12:30 PM imikino ya mbere y'umunsi wa nyuma wa shampiyona iraba yanzitse aho kuri uyu munsi hakinwa imikino 4, indi ibiri ikazaba ku wa 5 naho ku wa 6 hagakinwa indi ibiri ari na ko shampiyona ishyirwaho akadomo. Uyu munsi wa nyuma urinze ukinwa Kiyovu Sports na APR FC zose zigifite amahirwe yo kwegukana shampiyona.
Imikino y'amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona yose iratangira ku isaha ya saa 15:00 PM aho kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo Police FC iri bwakire APR FC naho i Muhanga Kiyovu Sports yakire Marine FC.
Kiyovu Sports irakirira i Muhanga kugira ngo imikino ibere ku isaha imwe
Inota rimwe ni ryo ryakunze gutandukana aya makipe, ni naryo kuri ubu riri gutandukanya aya makipe kuko APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 63, Kiyovu Sports ikaba ku mwanya wa kabiri n'amanota 62. Umunsi ubanziriza uwa nyuma Kiyovu Sport yirangayeho kuko As Kigali yari yatsinze APR FC naho Kiyovu Sports inanirwa kwikura i Rusizi inganya na Espoir 0-0.
Kugira ngo Kiyovu Sports yegukane igikombe cya shampiyona, irasabwa gutsinda Marine FC ikinyuranyo cy'ibitego ibyo ari byo byose, hanyuma APR FC igatsindwa cyangwa ikanganya na Police FC. APR FC yo irasabwa gutsinda Police FC ubundi ibindi byava kuri Kiyovu Sports bigateshwa agaciro.
APR FC niyo ifite amahirwe ku gikombeÂUmwaka w'imikino 2018-2019, APR FC yari ihanganiye igikombe na Rayon Sports aho ku munsi wa nyuma Rayon Sports yahuye na Marine FC nk'uko Kiyovu Sports iri buhure nayo, hanyuma APR FC ihure na Police FC nk'uko n'ubu iri buhure nayo. Icyo gihe byarangiye Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona kuko yasabwaga gutsinda gusa kandi yarabikoze inyagira Marine FC ibitego 3-0.
Indi mikino iri bube: Musanze FC irakira Rutsiro FC, As Kigali ikine na Etoile de L'Est Ku wa 5: Gasogi United izakira Rayon Sports, Etincelles FC ikine na Mukura. Ku wa 6: Gorilla FC izakina na Espoir FC, Gicumbi FC ikine na Bugesera FC.
Abakinnyi batemerewe gukina.
Sadick Sulley wa Bugesera FC
Hakizimana Muhadjiri wa Police FC
Kwitonda Ally wa AS Kigali
Akor Isah Umoru wa Espoir FC
Mutijima Janvier wa Mukura VS&L
Nsengiyumva Isaac wa Rayon Sports FC