AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego kimwe rukumbi cya Kalisa Rashid yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro wahesheje AS Kigali igikombe n'ubundi yari ibitse. }}

Iki gikombe cyaherukaga kuba muri 2019, AS Kigali ni yo yari ikibitse. Kibaye igikombe cya 2 cy'Amahoro umutoza Casa Mbungo ahesheje AS Kigali, kiba icya 3 atwaye mu mateka ye kuko yanagihesheje Police FC.

Ni umukino watangijwe n'umunota wo kwibuka Kasim Abdallah wakiniye Rayon Sports n'ikipe y'igihugu witabye Imana ejo hashize.

Amakipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma APR FC y'umutoza Adil Erradi Mohammed utaratwaraho iki gikombe kuko kuva yagera mu Rwanda ari ubwa mbere agikinwe, akaba afite inyota yo kukegukana.

Ni umukino ugiye kuba APR FC mu myaka 3 itambutse itarabasha gutsinda AS Kigali, iyi kipe y'ingabo z'igihugu iheruka gutsinda Abanyamujyi mu Kuboza 2018 muri shampiyona ubwo yabatsindaga 3-0.

AS Kigali yagize shampiyona mbi yari izi ko kwegukana iki gikombe ari byo byayifasha kuko yari guhita ibona itike ya CAF Congratulations Cup.

Mu mikino 13 iheruka guhuza aya makipe, AS Kigali yatsinzemo 4, APR FC itsindamo 2 banganya 7.

APR FC iheruka igikombe cy'Amahoro 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC 1-0 ku mukino wa nyuma cya Djihad Bizimana. Mu bakinnyi batwaranye iki gikombe na APR FC ubu isigaranye 3 ari bo Nsabimana Aimable, Nshuti Innocent na Itangishaka Blaise.

AS Kigali iheruka igikombe cy'Amahoro cya 2019 ubwo yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 ku mukino wa nyuma. AS Kigali na yo mu bakinnyi bari kumwe begukana iki gikombe isigaranye .

Ku munota wa 3, Haruna Niyonzima yagerageje ishoti ariko umupira ugarurwa n'ubwugarizi bwa APR FC.

Ku munota wa 7, Mugisha Gilbert yahinduye umupira maze umunyezamu Fiacle arasohoka kuwukuramo agongana na Nshuti Innocent ariko bose nta wagize ikibazo.

Ku munota wa 13, Omborenga yazamukanye umupira ahindura imbere y'izamu ugarurwa n'ubwugarizi bwawumusubije ariko yongeye kuwuhindura Fiacle arawufata.

Muri iyi minota wabonaga amakipe yombi atuje yirinda gukora amakosa mu kibuga hagati.

Ku munota wa 16, Djabel yatanze umupira nabi ufatwa na Tchabalala wahise aterera inyuma y'urubuga rw'amahina ariko Pierre awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

Buregeya Prince yakoreye ikosa yakoreye Tchabalala inyuma gato y'urubuga rw'amahina ku munota wa 24 ariko Rashid ateye umupira ugarurwa n'urukuta.

AS Kigali gufunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Kalisa Rashid ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.

Abasore ba APR FC bahise bashyira igitutu kuri AS Kigali bashaka kwishyura iki gitego byatumye abakinnyi ba AS Kigali bo hagati barimo Kakule na Seif bakora amakosa bahabwa amakarita y'imihondo.

Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Iminota 10 ya mbere y'igice cya kabiri nta mahirwe akomeye yigeze aboneka, umupira wakinirwaga mu kibuga hagati.

APR FC yakoze impanuka za mbere ku munota wa 60, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert babuyemo hinjiramo Byiringiro Lague, Ishimwe Anicet na Mugunga Yves.

APR FC yakomeje gusatira ishaka igitego ndetse ibona n'amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kugorana.

AS Kigali yakoze impanuka za mbere ku munota wa 86, Lawal, Tchabalala na Rugirayabo Hassan bavuyemo hajyamo Sugira, Ramadhan na Rukundo Denis.

Umupira wa mbere Sugira Ernest yafashe, yarobye umunyezamu maze umupira ukubita umutambiko w'izamu widunda mu izamu ariko uvamo n'umusifuzi avuga ko umupira utarenze umurongo.

APR FC yakoze impinduka za nyuma, Aimable na Ruboneka bavamo hinjiramo Placide na Keddy.

Umukino warangiye ari 1-0, AS Kigali yegukana igikombe na miliyoni 10 ni mu gihe APR FC ya kabiri yahawe miliyoni 5.

Mu bagore igikombe cyegukanywe na AS Kigali yatsinze Kamonyi ku mukino wa nyuma ibitego 4-0.

Wari umukino utoroshye
Casemiro wa APR FC ashaka gucikana umupira Kalisa Rashid watsindiye AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yegukanye-igikombe-cy-amahoro-itsinze-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)