Abagize amahirwe yo kubona ababo bagashyingurwa mu cyubahiro bavuga ko bibafasha kuruhuka no gukira ibikomere, bagasaba abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi kuhagaragaza na yo igashyingurwa.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside m Bisesero kuri uyu wa 27 Kamena 2022 cyahuriranye no gushyingura imibiri yiganjemo iyabonekeye mu gikorwa cyo gutunganya imirima yatewemo icyayi mu mirenge yegereye urwibutso rwa Bisesero.
Charles Ntivuguruzwa wagize amahirwe yo kubona mubyara we, Mukabutera Daphrose akaba yamushyinguye mu cyubahiro, yagize ubutumwa atanga.
Ati "Ubutumwa natanga ni ubwo gusaba abantu kugira ubupfura kuko iyo ushyinguye umuntu wawe uraruhuka. Twe twahigwaga ntabwo twamenyaga aho abantu bacu bagiye bagwa ariko abatarahigwaga batubwira aho abantu bacu baguye tukabashyingura mu cyubahiro natwe tukumva turuhutse".
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abafite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi kuhagaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati "Niba wumva binaguteye ubwoba, hari inzira nyinshi wakoresha ugaragaza aho imibiri y'Abatutsi iri. Imwe muri zo ni uko wanabyandika, agapapuro ukagacisha munsi y'urugi rw'Ibiro bya Meya cyangwa ahandi ariko ntawe byari bikwiye gutera ubwoba.'
Minisitiri Ugirashebuja yashimye ubutwari bw'Abasesero bashoboye kwihagararaho igihe bari basumbirijwe n'umwanzi nubwo abagome babarushije ubwinshi n'intwaro.
Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko ubutwari bw'Abasesero ari ubwa kera, abasaba kwiyandikira amateka yabo kuko hari abanyamahanga bayandika bakayagoreka.
Imibiri 181 yashyinguwe mu cyubahiro yiyongereye ku igera ku bihumbi 50 isanzwe ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.