Iri tangazo rivuga ko hari imihanda igenewe kunyurwamo n'abashyitsi mu gihe bari kwerekeza ahabera ibikorwa bya CHOGM, abandi bakaba basabwa kubaha umwanya muri icyo gihe cyangwa bagaca mu yindi mihanda.
Imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM ni uva ku Kibuga cy'Indege - Giporoso - Kisimenti - KCC - Kimihurura - Sopetrade - Payage - Serena Hotel. Hari n'uturuka ku Kibuga cy'Indege - Kabeza - Giporoso - Kisimenti - KCC - Kimihurura - Sopetrade - Payage - Serena Hotel.
Undi muhanda uzaba ukoreshwa n'abashyitsi ni Sopetrade - Cercle Sportif - Park Inn Hotel by Radisson Blue ugakomeza kuri Choose Kigali Hotel.
Mu gihe iyi mihanda izajya iba iri gukoreshwa abasanzwe bazajya bakoresha indi, abaturuka mu muhanda wa Kabuga bazanyura Nyandungu bazamuke Kimironko cyangwa banyure Ku Mushumba Mwiza - Kwa Rwahama - MIC - Gishushu - Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba - Yamaha - Gereza â" Onatracom.
Abaturuka Kanombe bazakoresha umuhanda wa Busanza - Rubirizi - ukanyura mu muhanda KK 266 St - Kabeza - Ukambuka St Joseph - Sonatubes - Rwandex - ukanyura Gikondo cyangwa mu Kanogo â" Kinamba â" Nyabugogo.
Undi muhanda ushobora gukoreshwa ni Gikondo - Kuri 40 - Onatracom.
Iri tangazo rivuga kandi ko ushobora gukoresha amahuriro y'imihanda agaragazwa n'inyuguti ya C iri mu ibara ry'ubururu ku ikarita nka Payage, Gishushu, Kisimenti, Prince House.
Polisi y'u Rwanda yaboneyeho umwanya wo gusaba abakoresha umuhanda kwirinda amakosa yateza umuvundo w'ibinyabiziga n'impanuka.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chogm2022-uko-imihanda-izakoreshwa-ku-wa-22-kamena-2022