#CHOGM yahumuye mu mihanda ya Kigali- AMAFOTO - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama izaba kuva kuwa 20 kugeza kuwa 25 Kamena 2022. Mu gihe imyiteguro ikomeje yo kwakira iyi nama, imihanda y'ahazwi nko muri 'Peyage' ugana mu Mujyi rwagati, 'Peyage' ugana kuri Kigali Convention Centre yashyizwemo ibyapa bisobanura byinshi kuri iyi nama.

Bisa n'aho iyi mihanda ari imwe mu mihanda izifashishwa mu gihe cya CHOGM.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aherutse kubwira itangazamakuru ko hari gutegurwa ikarita izagaragaza imihanda izifashishwa mu gihe cya CHOGM, bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge.

Polisi y'Igihugu, igira abantu inama yo gukoresha indi mihanda, mu gihe uwo bashakaga kunyuramo basanze ufunze. Ibi byapa byashyizwe muri iyi mihanda, bitanga ubusobanuro kuri CHOGM n'ibindi.

U Rwanda rugiye kwakira inama ya CHOGM, mu gihe imibare igaragaza ko ari igihugu cya gatatu ku isi mu kubahiriza ihame ry'uburinganire, aho abarenga 61% by'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ari abagore.

Ku wa 23 Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame yavugiye mu Nteko Rusenge ya 63 y'Umuryango w'Abibumbye i New York ko ihame ry'uburinganire ari imbarutso y'iterambere y'u Rwanda rwifuzwa.

Ati 'Ku birebana no kongerera ubushobozi abagore no kubashishikariza kugira uruhare mu buzima bwa politiki, imibereho myiza n'ubukungu by'igihugu; twakomeje gutera intambwe igana imbere.

Twemera ko, usibye no kwimakaza ihame ry'uburinganire mu gihugu cyacu, iyi ari n'imbarutso y'iterambere rituganisha ku kugera ku cyerekezo cyacu cyo kubaka u Rwanda rwa bose, rutekanye kandi rurangwa na demukarasi.'

Ibihugu 48 muri 54 bigize Commonwealth bifite amategeko ahamye ajyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni mu gihe 41 bifite amategeko ahana guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro cyabereye kuri Twitter Space mu minsi ishize, Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi yavuze ko CHOGM ari 'amahirwe akomeye ku Rwanda akwiye kubyazwa umusaruro, mu ishoramari no kwagura ubufatanye'.

Umuyobozi wa Commonwealth ni Umwamikazi Elizabeth II. Azasimburwa n'Igikomangoma cya Wales, Prince Charles. Commonwealth igizwe n'abaturage basaga miliyari 2.5.

U Buhinde ni cyo gihugu gifite abaturage benshi mu bibarizwa muri uyu muryango, kuko gifite miliyari 1.4. Ni mu gihe Nauru ari cyo gihugu gifite abaturage bacye, kuko gifite abakabakaba ibihumbi 13.

Afurika ni wo mugabane ufite ibihugu byinshi muri Commonwealth, kuko harimo ibihugu 19.

Intego z'uyu muryango ni Iterambere, Demokarasi, n'Amahoro. 

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu mwaka wa 2009.

Guhera muri Kamena, Umuyobozi wa CHOGM azaba Perezida Paul Kagame, icyicaro cyayo kimukire mu Rwanda kugeza mu 2024.

Icyicaro giheruka cyari mu Bwongereza, umuyobozi akaba Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Boris Johnson.

Iyi nama ya CHOGM igiye kubera mu Rwanda yahawe insanganyamatsiko igira iti 'Ejo heza dusangiye: dushyira hamwe, duhanga udushya, twiteza imbere.'

Uretse kuba inama ya CHOGM ihuriza hamwe abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abahagarariye ibihugu byabo, abashoramari n'abandi, inajyanishwa n'ibikorwa by'imyidagaduro bifasha abayitabiriye kwidagadura.

Ni ku nshuro ya kabiri iyi nama igiye kubera muri Afurika nyuma y'imyaka 14.

Ku kigero cya 86% u Rwanda ni cyo gihugu gifite umubare w'abagore benshi bari mu kazi mu muryango wa CommonWealth.  Ikigero muzandengo muri Commonwealth ubundi ni 56.3%

Canada ibarizwa muri uyu muryango ni yo ifite umubare w'abakobwa benshi bagera mu mashuri yisumbuye ku kigero cya 100%. Â Ã‚ Ã‚ 

Imihanda imwe n'imwe yo muri Kigali yarimbishijwe ibyapa bya CHOGM 

Inama ya CHOGM (Commonwealth Heads of Governments Meeting), yitabirwa n'Abakuru b'ibihugu 54 bigize uyu muryango Â Ã‚ Ã‚ 

U Rwanda rugiye kwakira 'bwa mbere' Inama y'abakuru b'ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM 

Mu 2009 ni bwo u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth uyobowe n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II 


Umuhanda wa 'Peyage'-mu Mujyi rwagati- 'Peyage' kugeza kuri Convention Centre harimbishijwe ibyapa bya CHOGM 



Ubusitani buritabwaho uko bucyeye n'uko bwije 




Kwita ku bidukikije ni inkingi ikomeye mu mibereho ya muntu 


M Hotel iri muri hoteli zo muri Kigali zizakira abazitabira CHOGM Â Ã‚ Ã‚ 

Hari inyungu nyinshi u Rwanda ruzakura mu kwakira iyi nama ya CHOGM no kuba rubarizwa muri uyu muryango mugari wa Commonwealth Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Mu nama ya CHOGM yo mu 2018 i Londres nibwo u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Hari gukorwa imirimo yo kwagura imihanda, kuyirimbisha (gusiga amarangi) n'indi Â Ã‚ 

Commonwealth ni umuryango uhuriyemo ibihugu 54 byiganjemo ibyahoze bikoronijwe n'Ubwongereza




AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117974/chogm-yahumuye-mu-mihanda-ya-kigali-amafoto-117974.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)