Clarisse Karasira yigaritse uwiyise murumuna we. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi nyarwanda uri mu bakora umuziki gakondo, Clarisse Karasira yahakanya ibivugwa numukobwa wagiye mwitangazamakuru akiyita murumunawe.

Clarisse akoresheje urubuga rwe rwa Twitter yahakanye yivuye inyuma ibyuyu mukobwa witwa Uwingeneye Chantal avugako abeshya.

Mu magambo ye Clarisse Karasira yanditse atya.
'Sinifuje kubivuga ho kuva kera kuko natekerezaga ko benshi Muzabasha kubona ko ari ikinyoma ariko kuko benshi nabonye ko batabashije kumenya ikuri nifuje kubivugaho.

Uyu mwana w'umukobwa witwa Uwingeneye Chantal arabeshya ntabwo tuvukana ndetse nta Sano nanke iri hagati yacu uretse kuba twese turi abanyarwanda ndetse tukaba ikiremwa muntu. Ni Umwana ushaka kumenyekana yuririye ku kwisanisha nanjye ndetse n'ubuzima bwanjye.

1. Uyu mwana avuga ko ngo se umubyara yabyaye Umwana hanze muri 1994 ndetse ko se yapfuye muri icyo gihe kandi icyo gihe haburaga imyaka itatu ngo mvuke. Bityo ni ikinyoma cya mbere yabeshye. Ikindi, niba se yarapfuye muri 1994 papa wanjye icyo gihe yari akiri umusore kandi yasezeranye na mama nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi.

Uyu mwana arabizi mu mutima we neza ko arimo kubeshya mubyo avuga bitanahura, ntanzi ntanubwo azi Umuryango wanjye. Mwibaze impamvu atamvugisha kandi email na numero yanjye biri ahagaragara Ahubwo akajya mu itangazamakuru guhuza ko avukana nanjye nuko nawe afite impano ngo yo kuririmba?

Ikibazo amagambo nkaya ni mabi cyane kuko ababaza ababyeyi bacu cyangwa agatuma abantu batekereza ku babyeyi bacu uko batari kandi ari abantu bafite inshingano ndetse bareberwa ho na benshi.

Kuvuga kuri Clarisse Karasira ntacyo njye bintwaye ndabimenyereye ariko kuzana ababyeyi mu bintu bidafite ukuri kandi byagira ingaruka kuri reputation yabo byo ntabwo aribyo kwihanganira.

Kumenyekana ni ibikorwa byiza bishimwa na benshi bakagufata nk'inyenyeri ntabwo ari ukwirirwa twigira photocopy y'abandi. Kugira ishusho isa nanjye ntakintu bimaze, kuko njye ndi umwana w'umuntu, Ahubwo uwakwirata yakwirata ko asa n'Imana kuko niyo nziza.

Inyota yo Kumenyekana muri ubu buryo nimbi cyane. Ikindi ibyo uyu mwana arimo gukora ni ibyaha bihanwa n'amatekegeko Bityo niba hari nuwaba amuha inama cyangwa bakabifatanya amategeko azabibabaza bose.

Niba uyu mwana ankunda akaba akunda ibyo nkora n'ibyiza kandi ndabimushimiye ariko kubirebana n'ibinyoma arimo gukwirakwiza abizi neza ndetse anabishaka ikibabaje akanabizanamo umubyeyi we bwite byo ntabwo aribyo kurebera.

Ntimuzizere ikintu na kimwe uyu mwana avuga ibindi turabikurikirana'

Uwingeneye Chantal ni umukobwa ugaragara ku gice cyiburyo mu ifoto ibanza hejuru.



Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yigariyse-uwiyise-murumuna-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)