Dj Marnaud yagizwe Brand Ambassador wikinyob... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Kamena 2022 mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri KBC mu kabari kagezweho kitwa Shooters lounge, niho habereye ibirori byo gusinya amasezerano hagati y'ikinyobwa cya Heineken na Dj Marnaud.

Ni ibirori byari byitabiriwe n'abantu benshi batandukanye, barimo abakora muri Heineken n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye.

Samson Mpendo, Premium Portfolio Manager wa Heineken watangiye ashimira abantu yavuze ko impamvu bahisemo Dj Marnaud, ari uko ari umuvanzi w'imiziki ukomeye kandi ko n'iki kinyobwa umuziki ari ingenzi kuricyo.

Dj Marnaud yagizwe Brand Ambassador w'ikinyobwa cya Heinken

Aganira na InyaRwanda Dj Marnaud yavuze ko yishimye cyane kuba yinjiye mu muryango wa Heineken.

Yagize ati 'Nishimye kuba ninjiye mu muryango wa Heineken muri uru rugendo rwanjye, na cyane ko umuziki ari ubuzima.'

Martine Gatabazi, Marketing Director wa Heineken we yavuze ko impamvu bahisemo Dj Marnaud ari uko ari umunyempano mubyo akora, kandi ko umuziki ari ingenzi cyane kuri iki kinyobwa.

Dj Marnaud yavuza ko yishimiye kujya mu muryango wa Heinken

Mu bari bitabiriye ibyo birori kandi harimo  Ope Oluwalusi, Sales Director

Shooters Lounge, KBC


Samson Mpendo Premium Portfolio Manager wa Heinken

Samson ubanza, Dj marnaud hagati na Martine Gatabazi nyuma yo gusinya amasezerano na Dj Marnaud basangije icyo kunywa abari aho




Dj Marnaud ashyira umukono ku masezerano



Bishimiye kwakira Dj marnaud mu muryango wa Heinken



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118546/dj-marnaud-yagizwe-brand-ambassador-wikinyobwa-gikomeye-ku-isi-heineken-amafoto-118546.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)