Dosiye iregwamo abari abayobozi muri Ferwafa yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye iregwamo Muhire B. Henry wari Umunyamabanga Mukuru mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda.

Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa n'Umusifuzi Tuyisenge Javan bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano; kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n'icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Tariki ya 23 Kamena 2022 ni bwo Nzeyimana Félix n'Umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi. Icyo gihe Muhire Henry we yarabajijwe arataha ariko akomeza gukurikiranwa.



Source : https://yegob.rw/dosiye-iregwamo-abari-abayobozi-muri-ferwafa-yamaze-gushyikirizwa-ubushinjacyaha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)