Myugariro Ngendahimana Eric wavugwaga mu ikipe ya City of Lusaka FC yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2.
Uyu mukinnyi watangiye akina mu kibuga hagati akaba asigaye akina mu mutima w'ubwugarizi, yari asoje amasezerano ye muri Kiyovu Sports.
Byari byitezwe ko yerekeza mu ikipe ya City of Lusaka FC izamutse mu cyiciro cya mbere muri Zambia, ni nyuma yo kubifashwamo n'umutoza Albert Mphande wamutoje muri Police FC, ariko yayiteye umugongo aguma mu Rwanda.
Ngendahimana Eric akaba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022 yashyize umukono ku masezerano y'imyaka 2 akinira Rayon Sports.
Agiye muri iyi kipe asangayo umutoza Haringingo Francis wanutozaga muri Kiyovu Sports uheruka gusinyira na we Rayon Sports.
Ngendahimana Eric w'imyaka 33, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, Kiyovu Sports n'andi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/eric-wavugwaga-muri-zambia-yasinyiye-rayon-sports