Erica Jessica basohoye indirimbo Mutima wa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu. Iyi ndirimbo ishingiye kuri Zaburi 103: 2 yibutsa abantu gushima Imana.

Erica yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo yari imaze igihe kinini yanditse, ariko ko yari mu njyana itandukanye n'iyo ubu bayikozemo. Ati 'Indirimbo ukuntu yari imeze itandukanye n'ukuntu ubu imeze.'

Avuga ko bafashe icyemezo cyo gusohora iyi ndirimbo, kugira ngo ibakomeze mu buzima bwabo, kuko mu minsi ishize banyuze mu bihe bikomeye. Ati 'Twari ahantu watekereza ko umutima wacu udakwiye gushima [Imana]'.

Ariko ngo umwuka wera yabibukije ko hari ibindi bihari byatuma bashima Imana. Muri iyi ndirimbo, bavuga mo ko hari byinshi Imana ikora byatuma umuntu ayishima.

Yavuze ko iyi ndirimbo itavuga ubutumwa gusa, ahubwo 'ikangurira kuganiriza umutima wawe'. Ati 'Ni indirimbo izibutsa umutima wa buri wese, uti shima Imana'.

Erica yavuze ko byari ibihe by'ubuzima bitari byoroshye. Ati 'Kuko hari ibindi bihe n'undi wese yaba ari gucamo. Umutima wari ubuze imbaraga zo gushima, ariko Imana idusanga aho twari turi dushima Imana.'

Uyu mukobwa yavuze ko bashima Imana kubera ko yabaye mu ruhande rwabo. Ndashima Imana y'uko idufasha kandi ikadusiga ubuzima buzima 'igashyigikirwa ibikorwa byacu'.

Ku wa kane tariki 9 Kamena 2022 aba bakobwa bakoze igikorwa cyo kumurikira itangazamakuru ryibanda kuri gospel amashusho y'iyi ndirimbo.

Jessica avuga ko bakuriye muri korali y'abana bato, ari naho bigiye kuririmbira kuva icyo gihe. Yavuze ko bize muri Uganda no mu Buhinde, aho bashingiye itsinda ry'abaririmbyi, bagatumirwa mu bikorwa bitandukanye by'umuziki.

Uyu mukobwa avuga ko igihe cyageze bakagaruka mu Rwanda, mu 2015 batangira gukora indirimbo. Avuga ariko ko basubiye muri studio mu 2020.

Erica avuga ko kwinjira mu muziki kwabo kwabanjirijwe no gusenga no kugira abantu babateye imbaraga barimo umuryango wabo.

Ati 'Umuryango wacu twatubwiye ko uzadushyigikira. Icyo rero cyabaye ikimenyetso cyo kwinjira mu muziki no gusohora indirimbo.'

Uyu mukobwa yavuze ko umuziki wabo wubakiye 'ku gusenga' no kwiyambaza umwuka wera. Avuga ko hari benshi binjiye mu muziki wa Gospel, uyu munsi batakiwurimo biturutse ku kuba 'batarakomeye ku busabane n'Imana'.

Yunganirwa na Erica avuga ko indirimbo ya mbere basohoye ari 'Umunyenkomezi', kandi ko batari biteze ibintu byinshi kuri iyi ndirimbo bitewe n'uko bibazaga uko bazakirwa.

Ati 'Turabashimiye ko mwagize uruhare iyi ndirimbo igakundwa. Twakira telefoni z'abantu batandukanye nko muri diaspora n'ahandi.'

Uyu mukobwa yavuze ko ubu bamaze gushyira hanze indirimbo eshanu. Akavuga ko bandika indirimbo binyuze mu buzima bwa buri munsi babamo, inzozi bagize n'ibindi. Ati 'Biterwa n'icyo mwuka wera ashyize muri twe.' 

Jessica na Erica basohoye amashusho y'indirimbo ihimbaza Imana bise 'Mutima wanjye shima'


Jessica yavuze ko mu gihe cya Covid-19 bari bafite umushinga w'indirimbo n'umuhanzi wo muri Tanzania. Avuga ko biteguye kandi gusohora indirimbo iri mu rurimi rw'Ilingala


Erica avuga ko iyi ndirimbo 'Mutima wanjye shima' yabaye iya gatandatu kuri album ya mbere izaherekezwa n'ibitaramo


Dj Spin [Uri ibumoso] ni we wayoboye ikiganiro n'itangazamakuru, Jessica [Uri hagati] na Erica [Uri iburyo] ubwo bamurikaga indirimbo yabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MUTIMA WANJYE SHIMA' YA ERICA NA JESSICA 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118044/erica-jessica-basohoye-indirimbo-mutima-wanjye-shima-ishingiye-ku-bihe-bigoye-banyuzemo-vi-118044.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)