Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, mu ishuri ry'imyuga ry'abihayimana CMAK-Kabuye riherereye mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo.
Ni ibikoresho byatanzwe n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), binyuze mu mushinga 'DREAMS' ushyirwa mu bikorwa n'umuryango AEE Rwanda.
USAID/Ubaka Ejo DREAMS ni umushinga ufasha abana b'abakobwa bataye amashuri n'ababyariye iwabo mu kwiga, kubaha ibikoresho n'amasomo y'ubuzima bw'imyororojere.
Ibikoresho byatanzwe bifite agaciro ka miliyoni 180Frw bizafasha aba bakobwa gushyira mu bikorwa imyuga bize ariyo; kudoda, guteka, ubwubatsi no gukora imisatsi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n'itsinda ry'abayobozi batandatu baturutse muri USAID bahagarariwe n'Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima, Robin Martz. Basuye ibikorwa by'umushinga wa DREAMS/AEE Rwanda, ari kumwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa AEE Rwanda, abahagarariye abikorera, abahagarariye Ikigo cy'imyuga n'ubumenyingiro (RTB) n'abandi.
Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima muri USAID, Robin Martz, yagarutse ku kamaro k'inkunga uyu mushinga utanga binyuze muri Dreams/AEE Rwanda, avuga ko aba bakobwa bakwiye kubyaza umusaruro amasomo bize.
Robin Martz yishimiye ibyo yabonye abana bakora, ashimira AEE ku mikorere myiza mu gishyira mu bikorwa intego za USAID/Dreams, Yashimiye n'ubuyobozi bwa Leta uburyo bwabaye abafatanyabikorwa beza mu kugera ku ntego z'umushinga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango (MIGEPROF) Batamuriza Mireille, yashimiye USAID n'abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha aba bana b'abakobwa, abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi n'ibikoresho bahawe.
Nyuma yo gushyikiriza ibikoresho bigendanye n'ibyo bimenyerejemo imyuga, abana babaye indashyikirwa mu masomo y'icyiciro barangije bashimiwe, bizeza ko ibyo bize bizabafasha gukora bakiteza imbere ubwabo n'igihugu muri rusange.
Abakobwa bose 137 bahawe impamyabushobozi mu cyiciro cy'imyuga barangije mu bijyanye no kudoda, ubutetsi, ubwubatsi no gutunganya imisatsi.