Guhomba kw'imishinga bishobora gutuma u Rwanda runanirwa kwishyura imyenda rufitiye amahanga-Impuguke #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuguke mu bukungu zagaragaje ko imishinga ihombya Leta, ishobora gutuma  igihugu kigorwa no kwishyura imyenda gifitiye amahanga, mugihe  haba hadafashwa ingamba.

Ibi izi mpuguke zabigaragaje kuri uyu Gatatu tariki 8 Kamena 2022.

Raporo iherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko, ku ikoreshwa ry'imari ya Leta mu ngengo y'imari y'umwaka wasojwe tariki 30 Kamena 2021, igaragaza ko amafaranga ya Leta yacunzwe nabi muri uwo mwaka, asaga Miliyari  3 avuye ku yasaga Miliyari eshanu 5  mu mwaka wari wabanje.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta Kamuhire Alexis, yatanze impuruza ku mafaranga atarakoreshwa nabi, ariko yerekeza muri uwo murongo, cyane cyane mu mishinga minini bigaragara ko itazarangirira igihe.

Iyo mishinga itanu yatunzwe agatoki ifite agaciro ka miliyari 426.7 Frw, igice kinini cy'aya mafaranga yatanzwe n'abaterankunga.

Mu gusinya izo nkunga cyangwa inguzanyo, Guverinoma y'u Rwanda yiyemeza ko niramuka idakoresheje amafaranga mu gihe cyagenwe, izishyura inyungu z'ubukererwe.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari  ya Leta Kamuhire Alexis ,yagaragaje ko nihatabaho gutabara ngo isorezwe igihe, Leta ishobora kuzishyura inyungu z'ubukererwe za miliyari 1.2 Frw.

 Abasesengura iby'ubukungu babwiye itangazamakuru rya Fash, ko niba nta gikozwe ngo amafaranga agenewe imishinga ya Leta  akoreshwe neza, bishobora kuzatuma igihugu kigwa mu mutego wo kunanirwa kwishyura imyenda gifitiye amahanga.

Teddy Kaberuka ni impuguke mu bukungu.

Ati 'Hari imishinga itangira bakakubwira ngo yarapfuye byaranze, hari n'itangira igahomba. Ibaye myinshi amadeni yananirwa kwishyurwa, kubera ko urumva niba ufashe Miliyari eshanu, ukazishyira mu mushinga ukazahomba cyangwa se uwo mushinga ntunatangire, ugasanga ngo batangiye uruganda kanaka, ariko rumaze imyaka icumi rudakora. Urumva ayo ni mafaranga yahombye, navuga yahiye. '

Hari abaturage basanga gukumira ko imishinga Leta ihomba, bisaba ko  amasoko yo gukora iyo mishinga yajya ahabwa  ba Rwiyemezamirimo.

Umwe ati 'Icya mbere, igihugu iyo kijya gutanga isoko, hari ibyo bita kurandura ruswa, niba abantu batanze isoko birinde amarangamutima.'

Undi ati ' Bakwiye kureba rwiyemezamirimo, bakurikiranye ufite ubushobozi.'

Undi natwe ati ' None se niba Leta yafashe ideni runaka izaryishyura kubera ko uwo muhanda wakoreshejwe neza, warangiza ntukoreshwe neza, nayo inyungu izayibura.'

Ku rundi ruhande abarebera ibintu ahirengeye bo banagaragaza ko hari imishinga Leta idakwiye kujyamo, ahubwo ikayiharira abikorera.

Ibi nabyo ngo byatuma igihugu kidakomeza guhomba akayabo, kubera idindira ry'imishinga.

Impuguke mu bukungu Teddy Kaberuka niwe ukomeza.

Ati 'Hari imishinga myinshi  njye nsanga Leta ijyamo itagakwiye kuyijyamo. Reka nguhe nk'urugero hari nk'imishinga uturere dukora ngo amahoteli, ntabwo uturere dufite expertise(ubuhanga) yo gukora amahoteli. Amahoteli bayarekere abikorera, uturere tuve muri Business(ubucuruzi)nk'izo. Ujya wumva ngo amahoteli ,ngo uruganda rw'iki n'iki ,imishinga irahari myinshi cyane yananiwe gutanga inyungu, izo ni ngero nguha, ni rumwe mu ngero nyinshi cyane.'

Imyaka ibaye myinshi Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, atanga raporo y'imikoreshereze y'umutungo wa Leta, nyamara imikoreshereze yayo cyangwa imicungire mibi nticika, nubwo igabanuka.

Daniel Hakizimana

The post Guhomba kw'imishinga bishobora gutuma u Rwanda runanirwa kwishyura imyenda rufitiye amahanga-Impuguke appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/06/08/guhomba-kwimishinga-bishobora-gutuma-u-rwanda-runanirwa-kwishyura-imyenda-rufitiye-amahanga-impuguke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=guhomba-kwimishinga-bishobora-gutuma-u-rwanda-runanirwa-kwishyura-imyenda-rufitiye-amahanga-impuguke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)