Abaturage batuye muri uyu mudugudu bavuga ko mu masaha y'umugoroba biba bigoye kwirenza iri korosi wenyine kuko hasigaye hakorerwa ubusambo bwuje urugomo rukabije.
Bavuga ko hari abajura bitwaje intwaro gakondo baritegeramo abantu bakabambura rimwe na rimwe bakabakomeretsa hakaba hari n'abahaburira ubuzima.
Umwe mu bahatuye yabwiye umunyamakuru wa Tv1 ko hari babiri bamaze kuhavunikira ingingo kubera urwo rugomo undi we bikaba byaramuviriyemo urupfu.
Undi muturage yavuze ko iyo baguteze ukabura ubutabaza bagutema barangiza bagatwara ibyo ufite.
Ati 'ntibatinya na za moto kuko barazitega bagahanura abaziriho bakabakubita bakabambura. Ubu njye nzi abantu bagera kuri batatu bamaze kuhategera. Urebye ubu buhemu bwatangire mu mpera za Mata uyu mwaka.'
Bakomeza bavuga ko iyo saa kumi n'ebyiri z'umugoroba zigeze utarataha uguma aho uri ugataha bukeye cyangwa ugahamagara abaturanyi bawe bakaza bakaguherekeza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, yavuze ko abakora irondo ry'umwuga basigaye bagenzura aka gace kavugwamo urugomo ku buryo iki kibazo kitagihari.
Yagize ati 'Hari irondo ry'umwuga n'imodoka y'irondo bihazenguruka, nta kibazo gihari kugeza uyu munsi.'
Nyamara aba baturage bavuga ko iyo irondo rihari uwo munsi aba bagizi ba nabi batahagera cyangwa bahava by'akanya gato ba bajura nabo bagahita bahasesekara.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/haravugwa-urugomo-rudasanzwe-i-nduba