Hari abikanze ko imihanda ifunze kubera CHOGM baguma mu rugo; leta yatanze umucyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ugeze mu Mujyi wa Kigali hamwe na hamwe, nta rujya n'uruza ruhari wakeka ko imirimo itari gukorwa nk'ibisanzwe, cyane ko bamwe bumvise ko imihanda imwe izakoreshwa n'abayobozi, bagakeka ko batazaba bemerewe kuyinyuramo.

Ni mu gihe ariko imihanda yatangajwe ko izajya ikoreshwa n'abayobozi, ifungwa by'igihe gito bagiye gutambuka, nyuma ikongera kuba nyabagendwa ku bantu. Umuntu ashobora kuva ku Kibuga cy'Indege i Kanombe akagera mu Mujyi wa Kigali rwagati nk'ibisanzwe gusa mu gihe hari abashyitsi bagiye gutambuka, imodoka zihagarara iminota mike.

Uretse amashuri yafunzwe mu gihe cy'icyumweru, amaduka manini aranguza ibicuruzwa mu mujyi rwagati, imodoka zitwara abagenzi n'ibiro bitandukanye bikomeje imirimo.

Ibikorwa bya CHOGM ariko ntibirashyuha cyane kuko bikiri mu nama zigaragiye iy'abakuru b'ibihugu na za guverinoma, izafungurwa ku mugaragaro ku wa Gatanu, tariki 24 Kamena, inama zo ku rwego rwo hejuru zigakomeza ku wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022.

Uko inama ya CHOGM yagendaga yegereza, abantu bamwe bibwiraga ko ubuzima bushobora guhagaragara mu mujyi, imihanda minini igafungwa mu buryo buhoraho, ntibyorohere umuntu kugira aho atarabukira.

Ni nabyo benshi bari bacyibwira kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Benshi bagendaga batungurwa no kugera mu mihanda minini bagasanga ni nyabagendwa, ahubwo ubwoba bushingiye gusa ku byo barimo kubwirana hagati yabo.

Kuri uyu wa Mbere, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu gihe imirimo y'Inama ya CHOGM ikomeje, "imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama nk'uko bisanzwe."

Yatangaje ko imihanda izakoreshwa n'abitabiriye CHOGM kuri uyu wa 20 Kamena ari Serena Hotel - Payage - Sopetrade- Kimicanga - Kimihurura -Gishushu - Gisimenti - Giporoso - Nyandungu - Kuri 15 - Mulindi - Ku Ruganda rw'Inyange - Intare Arena.

Yakomeje iti "Abakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha indi mihanda."

Yavuze ko abava i Kabuga cyangwa mu Ntara y'Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi - inyuma ya Parking ya Intare Arena - Mulindi - Gasogi - Musave - Special Economic Zone - Kwa Nayinzira - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - Utexrwa - Kinamba.

Polisi yatangaje ko undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n'uruza rw'ibinyabiziga ni uva ku Mulindi - Kanombe ugakomeza mu Kajagali - Nyarugunga Health Center -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Alpha Palace - Sonatubes - Rwandex - Kanogo - Kinamba.

Guverinoma y'u Rwanda isobanuye ko kuba Kigali yakiriye CHOGM bidasobanuye ko ubuzima mu mujyi buza guhagaragara, ahubwo ibikorwa n'indi mirimo y'ubucuruzi bigomba gukomeza.

Iti "Imihanda irafunguye ndetse ibikorwa muri Kigali bigomba gukomeza. Imihanda imwe minini izajya ifungwa igihe gito gusa imodoka z'abayobozi zigiye gutambuka. Naho ubundi nta mihanda ifunze - abantu bashobora kujya aho bashaka ndetse bagakomeza imirimo yabo isanzwe."

Impungenge z'abatuye umurwa mukuru zari zabaye nyinshi ubwo Minisiteri y'Uburezi yatangazaga mu cyumweru cyo ku wa 20-25 Kamena, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunzwe.

Ibyo byatumye benshi bakeka ko ari integuza y'uko muri CHOGM yose nta we uzaba ubona aho apfumurira.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, aheruka kubwira abanyamakuru ko iyi mihanda izajya iba ifunze igihe gito, abagenzi bakazajya bamenyeshwa iri bukoreshwe uwo munsi.

Yakomeje ati "Icyo dukomeje kuvuga muri iyi minsi, ibikorwa byo mu mujyi bigomba gukomeza, turagira ngo tunakangurire rwose n'ababikora kubikomeza, ntihagire n'uwabangamirwa, kuko aba bashyitsi baje bazakenera kugira aho bahahira, amahoteli abacumbikiye na yo azakenera kugira aho ahahira."

"Birasaba rero ko amasoko akomeza gukora, ahubwo nayo akitegura bihagije, n'abajya kuyakoreramo bagakora. Nta bindi bikorwa rero biteganyijwe ko byahagarara ahubwo abantu bakore kurushaho kuko iyo tugize amahirwe y'abantu nk'aba baje mu gihugu cyacu, utanabirebeye mu ndorerwamo y'ubukerarugendo gusa, ahubwo no mu ndorerwamo y'ubukungu, ni abantu baba bazasiga amadolari cyangwa amadovize yabo."

Mu rwego rwo gutuma abazitabira iyi nama barushaho kwishimira Kigali, hateguwe ibikorwa bizahuza abantu benshi barimo abahanzi, nk'icyiswe Choplife Kigali, Kigali People's Festival, Street Festival n'ibindi.

Ni ibikorwa bizatuma abagenda Umujyi wa Kigali n'abawutuye barushaho kwishimira ubuzima, n'iminsi yose bazamara mu Rwanda.

CHOGM igiye kumara icyumweru cyose ibera mu Rwanda
Ingeri zitandukanye z'abakozi zazindukiye mu mirimo
Imodoka zitwara abagenzi zikomeje imirimo yazo
Abantu benshi bazindukiye mu mirimo, nubwo bamwe bagendaga biguru ntege bakeka ko batagera ku kazi
Abacuruzi bazindukiye ku maduka yabo mu Mujyi wa Kigali rwagati
Urujya n'uruza rwagabanutse cyane mu Mujyi wa Kigali, ku munsi wa mbere wa CHOGM



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-i-kigali-ku-munsi-wa-mbere-wa-chogm

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)