Hari aho uburenganzira bw'abafite ubumuga bukiri mu mpapuro gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu ku burenganzira bwa muntu, cyane cyane ubw'abafite ubumuga ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abitabiriye ni abari mu buyobozi bw'inzego z'ibanze, ibigo bya leta bitanga ubuvuzi ndetse n'abo mu miryango itari iya leta.

Abafite ubumuga bagaragaje ko nko mu nzego zimwe na zimwe zirimo n'iz'ibanze, uburenganzira bwabo butubahirizwa uko bikwiye.

Mukarusine Claudine ufite Ubumuga bw'uruhu, yavuze ko mu mitangire ya serivise nyinshi usanga abafite ubumuga bareberwa mu ndorerwamo y'ubumuga bafite.

Ati 'Navuga ko bari bakwiye gufatwa nk'abandi ndetse hakiyongeraho n'umwihariko w'ibyo bakeneye bigendanye n'icyiciro cy'ubumuga, ibyo agerenya no kwimwa uburenganzira.'

Yakomeje agira ati 'Nubwo hari ababigeraho kandi babivunikiye kandi uburenganzira tubwemererwa n'amategeko, ndetse n'uburenganzira bwa muntu bugena ko dukwiye kurindwa ihohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo twagakwiye kugorwa noneho bitewe n'ubumuga hakabayeho kutworohereza.'

Ibi binashimangirwa n'Umukozi ushinzwe ubufasha mu by'amategeko mu Ihuriro ry'imiryango iharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, Jean Baptiste Murema.

Murema avuga ko hakiri urugendo mu mitangire ya serivise. Ati 'Ugasanga rimwe na rimwe muri serivise batanga, ntabwo bibuka y'uko hari ikindi cyiciro cy'abantu kugira ngo bitabweho by'akarusho kuko hari igihe batabisobanukirwa.'

Umuyobozi mu Muryango uharanira uburenganzira bw'Abafite ubumuga bwo mu mutwe, (Nespo Bumuntu) Mutesi Rosa, yavuze ko hakenewe amahugurwa ahagije ku nzego zitandukanye kugira ngo uburenganzira bw'abafite ubumuga buve mu nyandiko bushyirwe mu bikorwa.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, avuga ko binyuze mu mahugurwa yatanzwe, hategereje umusaruro w'ibitekerezo ku byanozwa, hanyuma ibirenze ubushobozi bw'izi nzego bahuguye bikagaragarizwa izindi zibifite mu nshingano.

Ati 'Bagenda batugaragariza ahari ibibazo bikeneye ibisubizo . Bagenda batubwira ngo ubushake burahari ariko turabura iki ? Hakozwe iki byafasha kugira ngo twese dufatanye kugira ngo uruhare rwa sociyete nyarwanda rube rwuzuye mu kwita kur'ibyo.'

Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwubahirizwa hagendewe ku Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, riteganya ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana kandi ko ntawe ukwiye kububangamira, ndetse ko ububangamiye abihanirwa.

Itegeko Nshinga kandi niryo andi mategeko yose arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda ashingiraho, ndetse iri tegeko nshinga rigateganya n'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumugaa.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko hazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bw'abafite ubumuga bwubahirizwe
Hatanzwe ibitekerezo ku cyakorwa ngo uburenganzira bw'abafite ubumuga bwubahirizwe
Mukarusine Claudine ufite Ubumuga bw'uruhu, avuga ko mu mitangire ya serivise nyinshi usanga abafite ubumuga bareberwa mu ndorerwamo y'ubumuga bafite
Abayobozi mu nzego zitandukanye bahuguwe ku iyubahirizwa ry'abafite ubumuga mu mirimo yabo ya buri munsi
Abafite ubumuga bagaragaza ko hari aho usanga uburenganzira bwabo butubahirizwa nk'uko inyandiko z'amategeko zibitekanya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-aho-uburenganzira-bw-abafite-ubumuga-bukiri-mu-mpapuro-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)